Ibidukikije

Saban ltd :Gufata amazi ava mu nganda bigabanya kwangirika kw’ibidukikije bigendana n’iterambere.

Ibidukikije ni urwego rwambukiranya inzego nyinshi, kandi rugomba kwitabwaho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ibibazo byibasiye ibidukikije si ibya none byatangiye kera bityo bituma Igihugu kigenda gifata ibyemezo byo kubungavunga ibidukikije

Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga uruganda rutunganya ibikomoka ku matungo Saban ltd twasanze bafite uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije harimo ubwo gufata amazi no kuyatunganya kuburyo afite imyanda yamaze gukoreshwa ativanga nayimigezi cyangwa ayi mvura aturuka ku nyubako ibi bigafasha mu kurengera cyane cyane ibimera, ndetse n’udusimba duto duto tuba mu migezi.

Cyubahiro Christophe ni umuyobozi wungirije wa Saban Ltd avugako uburyo bwo kurengera ibidukikije mu ruganda byubahirizwa hagendewe ku buryo bw ‘ikoranabuhanga bafatamo amazi asohoka mu ruganda hifashishijwe ibyobo byabugenewe bizwi nka (Digestaire)

Ati ” Amazi ava hano mu ruganda ajya mu byobo byabugenewe bikayafata yose ,ni ibyobo byubatse kuburyo ayo mazi atasohoka anyuze hasi kuko byubatse munsi y’ubutaka ariko mwikorana buhanga ryohejuru ,ibi byobo Kandi birapfundikiye nta mwuka usohoka ngube warya guhumanya mu kirere ,iyo ya mazi amaze kuzura dukoresha uburyo bugezwe mu kuyavidura kubufatanye na campany zitwara imyanda .
yakomeje avuga ko Saban ltd irigutegura umushinga mugari Kandi urambye wo kuyungurura amazi yanduye akongera agakoreshwa.

Saban ltd ni sosiyite ikora ibikorwa by’ububazi bwa matungo maremare ndetse na magufi ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu karere ka Nyagatare nyuma iza kwagura ibikorwa igera mu mujyi wa Kigali ikaba ifite ubushobozi bwo Kwakira amatugo agera kuri 500 ku munsi

Carine Kayitesi

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM