Iterambere ry ‘inganda rikwiye kujyana no kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kugirango harengerwe ibimera ndetse n’ibinyabuzima.
Niyo mpamvu umuntu ku isonga agomba gutekereza gukoresha ibindi bidukikije yiteza imbere ariko anabibungabunga kuko iterambere ritsembaho burundu urusobe rw’ibinyabuzima nta kerekezo ryaba rifite, bityo iterambere rikaba rigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije.
Inganda zisabwa kugira uburyo zifatamo amazi azisohokamo ndetse n’imyanda kugirango habeho kurengera ibidukikije.
Hari uburyo butandukanye inganda zitunganya ibinyobwa zikoresha harimo gucukura ibyobo bifata amazi ‘kuyayungurura akongera agakoreshwa no gukoresha ibicanwa bidahumanya ikirere
Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga uruganda rwenga inzoga Agasusuruko Tangawizi campany ltd rukorera mu Karere ka Kayonza, . Twahasanze umwihariko mu gutecyesha ibicanwa bya nyiramugengeri ndetse no gufata amazi ava muri uru ruganda hakoreshejwe uburyo bugezweho mu rwego rwo kurengera ibidukikije
Biziyaremye Theogene ni umuyobozi mu ruganda rwenga ibinyobwa Agasusuruko Tangawizi campany ltd yatubwiye uruhare rwabo mu kubungabumga ibidukikije.
Ati ” Hari uburyo bubiri dukoresha, mu kubungabunga ndetse no kurengera ibidukikije, ubwambere ni uburyo dutunganya mo amazi ava muruganda yarangije gukoreshwa akongera agakoreshwa ,iyo Atagicyenewe dufite ibyobo byabigenewe tuyoherezamo kubufatanye na rwiyemeza mirimo tukayavidura akaryanwa ahabugenewe Uburyo bwa kabiri dukoresha ibicanwa bitangiza ikirere ,bigendana nagahunda ya leta yo kugabanya ibicanwa tubungabunga amashyamba ,aha rero twahisemo gukoresha nyiramugengeri, ibicanwa bitangiza ikirere ariko tugabanya ikoresha ry’inkwi kurubu tugeze ku kigero cya 40% tukaba twifuza gugera ku 100%
yakomeje avuga ko uruganda
Agasusuruko rwahuye nihungabana rw’ubukungu rikomeye biturutse ku cyorezo COVID-19 ,mugihe cyashize utubari dufunze cyatumye ibinyobwa byacu bibura isoko ,ndetse no gukoresha abakozi bacye bigendana nagahunda ya leta yo kwirinda COVID-19 byose byadukururiye kugabanuka ku bukungu
uruganda Agasusuruko tangawizi campany ltd rwatangiye 2016 rukorere mu karere ka Kayonza, rukaba rumwe mu nganda zenga ibinyobwa bya tangawizi wini bikunzwe nabenshi mu gihugu ndetse nohanze yacyo ,ibinyobwa byarwo biboneka hose mu gihugu.
Ihame ryo kumenyesha no gushishikariza kubungabunga ibidukikije rifasha kunoza imyumvire ku kamaro k’ibidukikije no kubibungabunga. Buri muntu afite uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere y’ibidukikije kandi asabwa uruhare mu ngamba n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Carine Kayitesi
umwezi.rw




