Ibidukikije

Kayonza : Buganza Good wine ltd ibangamiwe nibibazo byo gupfunyika ikinyobwa “Inkanika”

Nubwo icyorezo cya covid 19 cyahungabanyije ubukungu bwose muri rusange ndetse bikagera no kubenzi b’ibinyobwa bazwi nka MADE IN Rwanda, bakomeje gukora kugirango abaguzi babo batabura ibyo kunywa yaba mu gihe cya guma mu rugo kugeza ubwo ibikorwa byongeye gukomorerwa

Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga uruganda rwenga inzoga Buganza Good wine campany ltd

rukorera mu Karere ka Kayonza, . Twasanze umwihariko wi kinyobwa batunganya kizwi nkwizina ry’Inkanika,” ni ikinyobwa gikozwe mu mwimerere w’ibitoki ibi bikagitera gukundwa nabenshi mu bakinywa hirya no hino mu gihugu, Buganza Good wine ni uruganda rufite uburyo bugezweho mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Tuyishimire Ernestine umukozi ushinzwe umusaruro nubuziranenge muruganda rwenga ibinyobwa Buganza Good wine campany ltd yatubwiye umwihariko w’ikinyobwa “Inkanika”

Ati ” Ikinyobwa Inkanika nikinyobwa twenga mu mwimerere w’ibitoki ,kikagira inkomoko ibwami kuko ariho cyanyobwa ,twashatse rero gusigasira umuco wacu ndetse tunibutsa abanywi ibyiwacu ni kinyobwa gikundwa nabenshi mu banyarwanda bamenye ibyumuco w’iwacu .

Tuyishimire yakomoje no kungaruka za COVID-19 ,ubwo icyorezo cyateraga cyateje ibihombo uruganda kuko ikinyobwa byacu “lnkanika “bisanzwe bicuruzwa mu ntara zose, habayeho kugabanuka Kwa bannyi mubihe bya guma murugo ibi byateje kugabanuka ku bukungu, ibindi gukoresha abakozi bacye murwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nabyo byaduteye igihombo kuko nubwobari bacye ariko bose barahembwaga ku kwezi

umuyobozi mu ruganda rwenga inzoga Buganza Good wine Tuyishime yagize nicyo avuga ku bigana icyinyobwa cyabo
ababigana ibinyobwa byacu babikorera mu ngo iwabo ,bagasha amacupa asa nayacu kuburyo umukiriya iyo adashishoje neza adasobanukirwa ,ibi nabyo nidushyira mu gihombo ndetse bikatwicira isura y’ikinyobwa cyacu ku I soko rigari dukoreraho

kurubu Buganza Good wine campany ltd ihanganye nibibazo bigendana no gupfunyika bitutse ku mashine zidakora neza ndetse no guhenda Kwa macupa y’ibirahure, atumizwa hanze y’igihugu ndetse nabamamyi bagipfunyika muri palastike ndetse bakanahindagura ubwoko bwayo bakoresha

Gahunda yo gukangurira abafite inganda zenga inzoga kuzipfunyika mu macupa y’ibirahuri yashyizwemo imbaraga ku bufatanye na leta ibinyujije mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB hagamijwe guhangana n’ikibazo cyo kuzipfunyika mu macupa ya pulasitiki cyari kimaze gufata indi ntera dore ko kuzibika muri ubwo buryo zitakaza ubuziranenge bwazo zikaba zateza ingaruka ku bazinywa.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, yemeje umushinga wo guca ikoreshwa ry’amacupa ya parasitiki akoreshwa rimwe.

uruganda Buganza Good wine campany rwatangiye 2016 rukorera mu karere ka Kayonza, rukaba rumwe mu nganda zenga ibinyobwa mu mwimerere w’ibitoki bikunzwe nabenshi mu gihugu ndetse nohanze yacyo ,ibinyobwa byarwo biboneka hose mu gihugu.

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM