Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron bwandura vuba ariko butarembya, cyemeza ko kuba umubare munini w’Abanyarwanda umaze gukingirwa bitanga icyizere ko ntacyo buzabatwara.
Abanyarwanda bamaze iminsi bahangayikishijwe no kuba imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 yarongeye kuzamuka ahanini biturutse kuri ubu bwoko bushya bwa Omicron
Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga uruganda Rwanda Special Materials(rsm) rutunganya ibikoresho byu bwubatsi ,twasanze bakomeye ku ngamba zo kwiranda COVID-19 ndetse arinako bakomeje gahunda yo gukora cyane kugirango bahangane ningaruka zicyicyorezo.
Izere Noélla Umukozi ushinzwe abakozi mu ruganda Rwanda Special Materials yavuze ko bakomeje gukaza angamba nu bwirinzi Kandi bakora cyane .
Yagize ati”Turigukora cyane kugirango turebe ko twahangana nibiciro byaguye ku i soko,ndetse ningaruka za COVID-19 twashyize imbaraga mu kwita kubakiriya batugana ndetse no kwagura ibikorwa byacu.
Noélla yamaze impungenge abagana uruganda rsm (Rwanda special material s)ko bagomba gukora iyo bwabaga bakabarinda COVID-19
Inyubako y’uruganda
Turimo gukora uko dushoboye dushyira imbaraga mu bwirinzi, dukurikirana niba abakozi bacu ndetse n’ abatugana bubahiriza za ngamba zose zo kwirinda Covid-19, no kureba niba hari aho bateshutse mu kuzubahiriza, tukabibutsa. Ibyo tubifashwamo n’inama duhabwa n’ubuyobozi bwacu, dukurikirana neza niba buri mukozi yambaye neza agapfukamunwa, tukanagenzura neza niba abatugana (abakiriya )nabo bambaye neza agapfukaminwa.
Yongera ati “Ikindi ni ugukurikirana ko abinjira mu ruganda bakaraba neza bakoresheje amazi meza n’isabuni, gupima umuriro tikamenya neza ibipimo, mbere yo kwinjira mu ruganda buryo bidufasha gukurikirana umunsi ku wunsi uko abakozi b’uruganda ndetse nabadusuye bahagaze Ibi ni na byo tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego .
ku byerekeye ingaruka za COVID-19 ku iterambere ry’inganda mu Rwanda, mu 2020, umusaruro w’inganda wasubiye inyuma ku kigero cya 4% munsi ya zeru. Umusaruro w’inganda mu gihembwe cya mbere cya 2020 wazamutse ku kigero cya 2%.
Iri zamuka ryakurikiwe no gusubira inyuma gukomeye cyane ku kigero cya 19% munsi ya zeru, mu gihembwe cya kabiri. Nk’uko mubizi iki gihembwe cya kabiri ni cyo cyarimo ingamba nyinshi zo kwirinda iki cyorezo.
Ibikorwa byose bijyanye no kuzamura ubukungu ntibyakoraga.
Gusa uko gusubira inyuma kwaje koroha mu gihembwe cya gatatu, aho umusaruro wasubiye inyuma kugera ku kigero cya 1% munsi ya zeru.
Rwanda Special Materials ni uruganda ruzwiho gutunganya ibikoresho bigezwe by’ubwubatsi rukorera i Kigali mu Karere ka Gasabo , ibikoresho byarwo biboneka mu gihugu hose .
Amabati meza ya Rwanda special Materials
umwezi.rw





