Ingengabihe ya minisiteri y’uburezi igaragaza ko tariki 10 Mutarama aribwo abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bazatangira amasomo y’igihembwe cya kabiri ndetse ababa mu bigo bicumbikira abanyeshuri batangiye kubigeramo.
ikinyamakuru umwezi.rw cyasuye ibigo bitandukanye ,ubwo twageraga ku i shuri ribanza rya Biryogo twasanze amasomo yatangiye arinako bakomeje ingamba zo kwirinda COVID-19.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Biryogo Ntakavuro Pelagie atangaza ko amasomo yatangiye ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri, abana bose bakaba batangiye kwiga.
Yagize ati “Amasomo yatagiranye n’umunsi wa mbere w’itangira ry’amashuri, abana barimo bariga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye nk’uko bisanzwe, umunsi w’itangira ry’amashuri aba ari umunsi wo kwiga nk’indi yose.”
Pelagie avuga ko imbogamizi imwe bahuye nayo kuruyu munsi wa Mbere witangira ni uko batabashije gutegura amafunguro ,nkuko bisazwe kuko bataribazi neza umubare wabo bari butegurire ifunguro .

kubijyanye n’icyorezo cya COVID-19
Avuga ko ubusanzwe EP Biryogo ikomeje ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo COVID-19 bapima umuriro ndetse bagakaraba neza amazi meza ni Sabune ku bagana i shuri hiyongeraho no gukangurira abana Kwa mbara neza agapfukamunwa ibi babifashwamo nitsinda rya banyeshuri n’abarezi bateguwe.
akomeza avuga ko abarezi bafashe inkingo zose ndetse na bacye batarafata urwagatatu bazindukiye muri gahunda yo kwikingiza.
Pelagie yamaze impungenge abarerera muri EP Biryogo ko bagomba gukora iyo bwabaga barinda abana icyorezo cya COVID-19 muri iki gihe bagiye kumara biga.
umwezi.rw


