Amakuru

GS EPA saint Michel:umunsi w’itangira ry’amashuri aba ari umunsi wo kwiga nk’indi yose.”

Umuyobozi w’i shuri EPA saint Michel Rusingizandekwe Antoine atangaza ko amasomo yatangiye ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri, abana bose bakaba batangiye kwiga.

Umuyobozi w’i shuri EPA saint Michel Rusingizandekwe Antoine aganira ni ikinyamakuru umwezi.rw ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Mutarama 2022 ahatangiye abanyeshuri bo mu byiciro byose .

Yagize ati “Amasomo yatagiranye n’umunsi wa mbere w’itangira ry’amashuri, abanza n’ayisumbuye nk’uko bisanzwe, umunsi w’itangira ry’amashuri aba ari umunsi wo kwiga nk’indi yose.”
ubwitabire bwa banyeshuri bacu ni 98%
yamaze impungenge ababyeyi batarabona amafaranga y’ishuri
avuga ko abambyeyi bakwiye kohereza abana kugihe kuko nta mpamvu nimwe yatuma umwana adatangirira amasomo ku gihe yitwaje kubura amafaranga

Asaba ko ababyeyi baherecyeza abana bagasobanura ikibazo bahuye na cyo cyo kudahita babona  amafaranga y’ishuri n’igihe bazayatangira.

Ati “Ababyeyi nibareke urwitwazo rw’amafaranga y’ishuri, nta mwana utakwakirwa ku ishuri ngo ni uko atazanye amafaranga y’ishuri yuzuye cyangwa atarayabona, mu gihe umubyeyi we yaba yasobanuye igihe azayabonera.”

Asaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri haba hari ikibazo cy’amafaranga y’ishuri bakavugana n’abayobozi b’ishuri kuri icyo kibazo bakanababwira igihe bazayatangira ariko abana bakiga bakareka kuguma mu rugo.


GS EPA saint Michel ni ikigo cy’ubukombe cyatangiye 1947 rifite imyigishirize igezweho kuko usanga abana bahiga ari intyoza mu kudidibuza indimi z’amahanga by’akarusho kikaba ari ikigo cyita ku myitwarire .

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM