Ni nyuma y’uko Leta yategetse ko abana bose bazajya bafatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ikanashyikiriza inkunga yo guhaha yageneye iyi gahunda.
GS Kimisange isanzwe igaburira abana babarirwa muri 500 biga mu mashuri yisumbuye, none ubu bahangayikishijwe na bo mu mashuri abanza biturutse ku kubura mivelo nini ,n’igikoni gihagije ibi ,akaba aruruhare rwa leta ndetse ni ngaruka z’icyicyorezo COVID-19
Ndaruhutse Eugène uyobora GS Kimisange, aganira nikinyamkuru umwezi .rw iby’iki kibazo
Yagize ati “Ibyokurya twabibona binyuze mubiganiro twagirana n’ababyeyi, ikibazo ni muvelo zo kubitekamo ,ndetse naho kubitecyera (igikoni) nimbogamizi y’icyorezo COVID-19 ituma tudateranira hamwe ngo twishakemo ubushobozi .Abiga mu mashuri yisumbuye bo kubera ko ari gahunda ikomeza bararya bose,”
Icyakora avuga ko mu gihe bategereje kubona ibikoresho, ni ukuvuga za muvelo ndetse n’ibikoni, ubu bategereje ko icyorezo cyagabanuka bagakorana inama n’ababyeyi ,n’inzego bireba bakarebera hamwe uko bacyemura iki kibazo kuburyo burambye .
Eugène yongeraho ko ari gahunda izafasha mu kugabanya umubare w’abana bataga ishuri ndetse no gukurikirana amasomo uko bigomba, kuko hari abo byagiye bigaragara ko baza ku ishuri batariye, bityo ntibabashe kwiga neza.
Ni igikorwa gisaba ubushobozi. kuko buri mubyeyi asabwa kwishyurira umwana we amafaranga yo kunganira atangwa na leta
Hari bamwe bavuga ko iyi gahunda itoroheye abana b’abakene kuyibonamo.bigendana nafaranga basabwa
Kugira ngo bikorwe neza, Inama y’Ababyeyi iterana hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri bakemeza ibizajya bitangwa mu ntangiro za buri gihembwe.
Gusa komite ishinzwe iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri muri buri karere ni yo ifata umwanzuro ku ngano y’ibigomba gutangwa n’ababyeyi bijyanye n’ibirirwa biboneka muri ako gace ndetse n’ibiciro byabyo.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itaratangira, hari abana bigaga amasomo ya nyuma ya saa sita basinzira abandi bayura kubera inzara, mu gihe abandi batahaga bakagaruka ku ishuri bakerewe kubera ko basanze ibiryo bitarashya cyangwa se kubera urugendo rurerure
Ni mu gihe minisiteri y’uburezi ivuga ko ari igikorwa mbere na mbere ababyeyi bagombye kugira icyabo kuko n’ubusanzwe ari bo bafite inshingano zo kugaburira abana babo
G.S Kimisange ni shuri rifite abanyeshuri 1884 kurubu baka bafite ishuri ribanza incuke ndetse nayisumbuye Kandi batsinda neza ndetse bakaba bakomeje kwesa imihigo mu gutsinda riherereye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Kigarama akagali Nyarurama.
ikinyamakuru umwezi .rw cyagerageje kuvugisha ubuyobozi mu Karere kuri tel ntibyakunda.
umwezi.rw