Abanyeshuri n’ababyeyi bo kurwunge rwa Mashuri rw’a Kimisagara(GS Kimisagara) bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye imyigire n’imitsindire izamuka, ndetse n’ababyeyi umwanya bakoreshaga bajya gutekera abana ubu ngo bawukoresha mu bindi bikorwa by’iterambere.
Iyi gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2014 mu rwego rwo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.kurubu ikaba yaragejejwe no mu mashuri abanza
Abanyeshuri bashima ko Guverinoma yashyizeho gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri kuko byaruhuye abana bajyaga kure gushaka ifunguro rya saa sita.
Ikirezi Marie Pacific, umwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yagize ati: “Mbere gahunda yo kurira ku ishuri itaraza twirirwaga dusinzirira mu ishuri mwarimu yavuga ntitubifate, ikindi twahoraga turwaye mu nda kubera kurya ibikonje, twajya mu rugo tugasanga ntibirashya saa sita ubundi tukabibura.
Ariko kuri ubu rwose turarya tukava ku ishuri dutaha ubundi tugatsinda neza, ikindi ni uko n’abatishoboye babona ifunguro rya saa sita, bikaba byaratumye batagisiba cyangwa ngo bavemo.”
Uwizeyemariya Felicité, umwe mu babyeyi barere kuri GS Kimisagara we ashimangira ko yaruhutse kuba yararekaga imwe mu mirimo itunga urugo akajya gutekera abana, none ubu bikaba byaratumye atera imbere kubera ko abana barya ku ishuri
Yagize ati: “Nk’ubu iyo nabaga ntegereje ko abana bararya saa sita nirirwaga ntetse, singe gucuruza, ariko ubu aho gahunda yo kurira ku ishuri itangiriye niteje imbere, kandi n’umutekano w’abana bacu ngo barajya gutoraguzwa amandazi baterwe inda tuba tuwizeye, kandi mbona n’amanota yarazamutse”.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kimisagara
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kimisagara Mukeshimana Consoleé avuga ko kuba abana barya ku ishuri ari igikorwa k’ingirakamaro, bityo asaba abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, kuko imbogamizi bari bafite zakuweho.
Yagize ati:”kurubu abana bacu bose barigufatira ifunguro Ku ishuri turi kugaburira abana bo mu ncuke , amashuri abanza ndetse n’abo muburezi bwibanze bw’imyaka 12, twabonye impinduka nyinshi nyuma yaho ikigikirwa gitangiye no mu mashuri abanza ,abana bongeye ubushuti hagati muribo,ntibagicyererwa cyangwa ngo basibe n’ikigero cy’imitsindire cyariyongereye ababyeyi n’abo tubona harimyumvire yahindutse nkaho usanga bitabira gahunda yo gutanga amafaranga yunganira atangwa na leta , gusa turacyakomeza gukangurira nabatarumva impamvu n’inyungu yiki gikorwa”.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ishingiye ku misanzu igenwa n’inama rusange y’ababyeyi, hakiyongeraho amafaranga 56 y’ifunguro Leta igenera buri munyeshuri ku munsi, iyi gahunda kandi ikaba yaratanze umusaruro mu buryo bufatika, mu gihe itangiye gushyirwa mu bikorwa
Ishuri rya GS Kimisagara
GS Kimisagara ni shuri ryatangiye 1988 ritangira arishuri ribanza kurubu rifite ibyiciro bitatu ,incuke, abanza ndetse n’icyiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12
GS Kimisagara yigaho abanyeshuri basaga 4000 n’ishuri ry’ubukombe kuko abana bahiga barangwa n’ikinyabupfura ndetse no gutsinda neza iridhuri kandi.rifasha abana mukuzamura impano zabo kuko ryita kumyidagaduru
umwezi.rw








