Amakuru

Gicumbi:Abubakiwe Biogaz n’umushinga GreenGicumbi barashima ibyiza imaze kubagezaho

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko ibicanwa bikomoka ku mashyamba bizagera kuri 42% mu 2024 bivuye kuri 83,3 mu 2017.

Ibi ni ibitangazwa nubuyobozi bukuru bw ‘Ikigo k’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba (RWFA), bwemeza ko kugira ngo umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywe ugere kuri 42% mu 2024 uvuye kuri 83,3% wariho mu 2017, bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye zaba iza Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange. aha rero niho havutse umushinga Green Gicumbi

uyu mushinga greenGicumbi muntego zawo harimo ubudahangarwa mu mihindagurikire n’okugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba hakoreshwa ubundi Buryo  butangiza ikirere .

GreenGicumbi yafashije abaturage ba Karere ka Gicumbi mu ku bubakira Biogaz zibafasha guteka mu rwego rwo kugabanya ingano y’ibicanwa ikomoka ku mashyamba

Mukantwari  Godiosa Umwe mubaturage bu bakiwe Biogaz 

Umwe mubaturage bu bakiwe Biogaz Mukantwari  Godiosa utuye mu   Mu dugudu wa Rwasama mu  Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba arishima ibyiza GreenGicumbi imaze kumugezaho nko kuba atacyangiza amashya,gutakaza umwanya ashakisha inkwi zogutecyesha ndetse no gukoresha igihe neza hakiyongeraho nokuzigama amafaranga.

Akomeza avuga ati”tutarubakirwa Biogaz twakoreshaga  amwanya munini mugutegura ibyo amafunguro hakiyongeraho amafaranga twaguraga inkwi ariko nyuma yaho dutangiye kuyikoresha twungutse byinshi kuko twabashije kwizigamira amafaranga adufasha mu buzima bwacu bwaburimunsi ,ndetse kuko duhorana umuriro duteka igihe dushakiye tunarushaho kubungabunga ibiti”

Rurangwa Felex umuyobozi w’umushinga GreenGicumbi ushinzwe kubungabunga amashyamba n’ingufu zitangiza ibidukikije avugako umuturage kugirango yubakirwe Biogaz haribyo agomba kuba afite.
Ati”umuturage agomba kuba afite aho akura amase yo kwiyubakira ,akaba Kandi abishaka , agatanga  munu numusanzuwe mumirimo y’okwiyubakira.

Akomeza avugako Biogaz yaje kubera Abaturage igisubizo kuko ibafasha  kugabanya ikoreshwa ry’inkwi ,ndetse no kubungabunga ibidukikije

umushinga wa GreenGicumbi ufite gahunda yo kubakira abaturage Biogaz zigera ku 1700 mu mirenge itandukanye ya Karere ka Gicumbi Biogaz imwe yuzura itwaye asaga 1.500.000 mu mafaranga y’urwanda kurubu uyu mushinga umaze kubaka Biogaz 10 mu mirenge ya Manyagiro,Cyumba Byumba,Kaniga na Shangasha

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM