Amakuru

GreenGicumbi intego ni uko a Karere ka Gicumbi kaba icyitegererezo cy’ahantu hatoshye.

Taliki 20 /01 /2022 Abanyamakuru 60 baturutse mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda bakora ku nkuru zibidukikije bibumbiye mwihuriro ( REJ) bashoje amahugurwa y’iminsi 4 yaberaga mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru,

Bahuguweku kubijyanye no kubungabunga ibidukikije n’Imihindagurikire y’ikirere.

Bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyumba bateye ibiti 500,byamoko atandukanye ku nkengero z’umuhanda Kigali –Gatuna.

Umwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa,Mugabowishema Elic wo mu Murenge wa Cyumba, avuga ko bishimiye ikigikotwa  cyo kubafasha gutera ibiti banakangurirwa kubungabunga ibidukikije

Nyiramahirwe umuturage  wo mu Murenge wa Cyumba, ati “Iki gikorwa dukoze ni cyiza Ubu ibi biti nibikura bizajya bituzanira imvura duhinge tweze kandi binarwanye isuri yaterwa n’iyo mvura mu gihe ibaye nyinshi.

Ububusitani tuzabwitaho bukomeze butohe ubundi tujye tuharuhukira turi ku nzira”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko Akarere ka Gicumbi kishimiye abanyamakuru biyemeje gufatanyije n’abaturage bako mu muganda wo kubungabunga ibidukikije.


Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa byinshi bijyanye no kurengera ibidukikije mu karere ka Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko ako karere kagomba kuba icyitegererezo cy’ahantu hatoshye.

Umuyobozi was GreenGicumbiKagenza Jean Marie Vianney

Ati “Turifuza ko Gicumbi iba Gicumbi itoshye, ikaba nanone isoko y’u Rwanda rutoshye”.

Ubusitani bwatewemo ibiti ku muhanda Kigali-Gatuna ku gice cy’Akarere ka Gicumbi, buzakomeza gutunganywa ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa bitandukanye mu mirenge icyenda yo muri ako karere, byose byibanda ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere habungwa bungwa ibidukikije.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM