Amakuru

REMA yatangije gahunda yo korohereza abaturage mu kubona ibikoresho bitamara umuriro w’amashanyarazi

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije
(REMA), yatangije uburyo bushya bwiswe Cooling Initiative’s Green On-Wage (R-COOL GO) bugamije gutera inkunga abanyarwanda kugira ngo babashe gutunga ibikoresho by’ikoramabuhanga birimo ibyuma bikonjesha n’ibigabanya ubushyuhe nka firigo na vanderatewri bizagerwaho cyane kandi bihendutse kandi bidasaba gukoresha umuriro w’amashanyarazi mwinshi.

Abakozi bujuje ibisabwa baba abakora mu nzego za Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo bashobora gusaba inguzanyo muri banki kugira ngo babashe kugura ibi bikoresho bishya bikonjesha byujuje ubuziranenge bw’ibikorwa byashyizweho na Minisiteri y’ibidukikije binyuze muri REMA, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kubungabunga ibidukikije (U4E) ) hamwe n’Ikigo gitunganya ingufu zirambye.

 

Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera

Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera yagize ati: “Ibikoresho bikonjesha kandi bihendutse ni ingenzi ku buzima n’imibereho myiza y’abaguzi mu Rwanda. Mu gihe dushishikariza abantu gukoresha ibikoresho bikonjesha bya karemano bishingiye kubidukikije nko kugicucu gisanzwe no guhumeka aho bishoboka hose, sisitemu yo gukonjesha iracyakenewe mu bihe byinshi. Twishimiye gutanga inzira nshya ku baguzi kugira ngo babone ibyo bakeneye bagabanyirizwa imitwaro ku muyoboro w’amashanyarazi ndetse no ku isi. ”

Umuyobozi ushinzwe imushinga muri U4E, Brian Holuj, yagize ati: “Mu guhuriza hamwe ubumenyi bw’inzego za Leta, ibigo by’imari, abacuruzi, sosiyete sivile ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, Green On-Wage itanga amahirwe adasanzwe yo kwagura ikoranabuhanga rigezweho na gutuma bahangana-na sisitemu isanzwe itajyanye n’igihe ikoresha ingufu nyinshi na gaze ya parike.”

Daniel Magallon, umuyobozi mukuru wa BASE  yunzemo ati: “R-COOL GO ishyira u Rwanda nk’igihugu kiza ku isonga mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ubucuruzi igezweho ifasha ingo kugabanya ingufu zikoresha no kuzamura ubukungu bw’urugo binyuze mu gukoresha uburyo bwo gukonjesha bukora neza no guhumeka. Inzego nka REMA, EnviroServe, Banki ya Kigali na GT Bank zigaragaza imiytoborere ihamye n’ubwitange bukomeye mu gukemura ibibazo by’ikirere mu gihugu. Iyi gahunda iragaragaza kandi ubushobozi bw’inzego za Leta n’abikorera mu Rwanda gukorera hamwe kugira ngo bakemure ibibazo bigamije inyungu z’ubukungu bw’igihugu. UNEP U4E na BASE batewe ishema no kuba dushobora gufatanya n’izo nzego kandi bakagira uruhare muri iki gikorwa gikomeye ”

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc arasaba abanyarwanda bafite ibikonjesha mu nzu bibatera ibibazo byo gutwara umuriro mwinshi ko babisubiza bakabona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bizigama umuriro.

Yagize ati: “ Kandi iyo uzigamye umuriro uba uzigamye amafaranga kandi urinze n’ikirere cyawe bigatuma twese duhumeka umwuka mwiza.”

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko hari igiciro cy’umuriro abantu batanga bakagombye kubishyira no ku gikoresho baguze kitazigama umuriro batunze, ibyiza rero nukugura ikizigama umuriro kirambye , kitabateranya n’ibidukikije.

Minisitiri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

R-COOL GO ni igicuruzwa cy’imari y’abaguzi aho abakozi bahembwa bahitamo firigo cyangwa konjerateri bifuza bagasaba inguzanyo muri banki yemeye kuba umufatanyabikorwa. Niba umukiriya afatwa nk’uwujuje ibisabwa nyuma yo kugenzura inguzanyo, banki yishura umucuruzi utanga ibikoresho ku bakiriya. Umukozi ahita yishyura inguzanyo mu gihe kigera ku mezi 36 bagenda bakata amafaranga make ku mushahara wabo buri kwezi.

Na none, nk’urwego rwo gushishikariza abakiriya guhinduranya ibikoresho bishaje, bikonjesha kugira ngo byongere gukorwa bushya, inyemezabuguzi yatanzwe irashobora gukoreshwa kugabanyirizwa 15% ku biguzi bizaza ku bacuruzi.

Kugeza ubu, Banki ya Kigali (BK) na GT Bank ni banki zemeye gukorana n’iyi gahunda n’abacuruzi barimo: Hotpoint Rwanda, Akagera Business Group Africa (ABG), Alien Technologies na Denmar Ltd. Hari n’abandi bakiri mu biganiro kugira ngo babashe kwinjira muri iyo gahunda.

Carine  Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM