- τBurega ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rulindo, mu ntara y’amajyaruguru.
Abaturage bagize Umurenge wa Burega, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe n’imirimo ihemba bakorera hirya no hino mu gihugu, ubucuruzi buciriritse bavanaho amafaranga bukorerwa mu santre
Abaturage b’Umurenge wa Burega, bashima kandi banezezwa n’ iterambere rigenda ribageraho, nubwo habayeho icyorezo COVID-19 ubukungu bugahungabana bagasanga ubuyobozi bwiza ,n’umutekano aribyo bakesha ibyo bageraho byose, basanga umutekano ukwiye kubumbatirwa by’umwihariko nabo bagashyiraho akabo bakora kugirango iterambere rirusheho kubageraho.
Uwitije Mersiyana,umudamu wa bana 2 n’umugabo ufite imyaka 39, atuye mu Kagali ka Karengere avuga ko ashimishwa n’ibyo yagezeho abikesha gukora ndetse nokuba nta makimbirane akirangwa murugo rwe, ubuyobozi bw’ umurenge wabo bukaba bwarabafashije cyane kuko bwaboherereje abajyanama bakabaganiza kugeza icyarikibazo kibatera amakimbirane kirandutse Burundu.
Agira ati, “ Mbere ntaraganizwa murugo rwacu hahoragamo intonganya bitewe n’ubujije cyangwa kutamenya iterambere ry’ari nkinzozi ntitwabashaga kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza , nyuma dusurwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’abajyanama baratuganiza tusohoka mu bujiji ndetse n’amakimbirane ararangira none ubu twishyura ubwisungane ku gihe n’abana bacu babonera igihe ibikoresho by’ishuri twabashije no kwigurira inka ndetse tubanye mu mahoro nku muryango
dusanga gukora abantu bafite umutekano nta makimbirane mu ngo ariyo soko y’ iterambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano mu ngo ndetse no gucyemura amakimbirane bikwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye.”
bamwe mubahinzi , bakorera ubuhinzi mu kibaya cya Muyanza bavuga ko uko ibihe bigenda bitandukanye byerekana ko ubuyobozi buhamye bwimakaza umutekano biteza imbere abaturage n’iterambere rikihuta
Bati, umurenge wacu rwose ukomeje kugenda uduteza imbere, ubu hamaze guhinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umutekano ndetse n’ubuyobozi bwiza bwadutinganirije ikibaya cya Muyanza kurubu turahinga tugasarura ndetse twanashakiwe isoko ry’imyaka yacu.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Burega
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Burega bwana Mbera Rodrigue avugako kubufatanye n’umuryango Rwamurec n’amadini bagabanyije umakimbirane mu miryango kurubu bakaba bizeye ko azacika burundu.
Ati”twagabanije amakimbira mu miryango kuburyo twizera ko mugihe gito azacika burundu ,ibi rero twabifashijwemo n’umuryango Rwamurec ndetse n’abanyamadini ,
ubwo icyorezo COVID-19 cyari gikajije umurego cyane mubihe byaguma murugo amakimbirane mu miryango yariyongere cyane cyane biturutse ku kugenzura kwikireshwa ry’imitungo ku bashakanye .
twasanze arikibazo gikomeye kuko Ingo zibana mu makimbire zarizimaze kwiyongera
icyorezo COVID-19 kigenjeje make kubufatanye na bafataya bikorwa twasuye buri muryango ducyeka ko urimo ibibazo turawuganiza ndetse twigabanyamo amatsinda nkubuyobozi ashinzwe y’amiryango , Rwamrec nayo itanga abajyanama bahora bigisha ndetse banakumira ko haribyaha byavuka muri ya miryango kurubu Rwamrec yaduhaye abajyanama bahoraho
Mbera yagize icyo avuga Ku bwisungane mu kwivuza
Mu rwego rw’ubwisungane, abaturage b’umurenge wa Burega bakanguriwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ,kurubu tugeze kuri 91%
Muri ubu bukangurambaga abaturage bibukijwe ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangwa kubagize umuryango bose dusaba abaturage kujya batangira kwizigama, bazigamira mitiweli umwaka wa mitiweli ugitangira; ibyo bakabikora binyuze mu matsinda cyangwa mu bimina aho bizigama make make, umwaka ukarangira baramaze kwizigama mitiweli.
kubiryanye COVID-19 umurenge wa Burega ntiwadohotse
Aganira n’ikinyamakuru umwezi.rw , umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Burega Rodrigue Mbera yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya corona virus , bubahiriza amabwiriza yatanze n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC). avuga ko ngo abaturage bamaze gutera intambwe mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 kuko babikanguriwe ku buryo buhagije,Kandi ko batadohoka.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge Burega ati:”Nkuko nawe wabyiboneye ukaba waganiriye n’abaturage wabonye ko twakajije ingamba mu gukumira no gukwirakwiza icyorezo cya corona virus.
Ntamuturage ugomba kwitwaza ko atambaye agapfukamunwa kuko ntaho katari, Ikindi buri muturage wese agomba kwinjira mu isoko n’ahandi hose hahurira abantu benshi akambaye kandi abanje gukaraba intoki.”
umurenge wa Burega ugizwe n’utugali 3 n’imidugudu 40 utuwe nabaturage 14.913 ingo 3.705 abaturage batunzwe nubuhinzi ngandurabikungu ndetse n’angengabukungu n’ubucuruzi ,ufite uruganda rutunganya kawa cyane ko ugaragaramo ubuhinzi bwa kawa ku bwinshi
n’umurenge ufite Poste de sante ni 1 n’indi 1 iri kubakwa.
Irerero ry’icuke mu Murenge wa Burega
G.S BUREGA
ufite ibigo bya mashuri bihagije ndetse n’amarerero y’incuke
umurenge wa Rurega uturanye n’imirenge ikora kuri kaburimbo biwufasha mubuhahirane nindi mirenge ndetse n’utundi turere no kugeza umusaruro ku masoko
umwezi.rw





Joseph
February 24, 2022 at 6:33 am
Burega kwisonga mugukemura ikibazo cy’amakimbirane