Amakuru

Bamwe mu banyenganda bavuga ko gahunda yo kurengera ibidukikije bayigize iyabo.

Mu gihe hakomeje gahunda ya Leta yo gukangurira Inganda zikora ibintu bitandukanye kubahiriza  amabwiriza yo kurengera ibidukikikije, bamwe mu banyenganda bavuga ko aya mabwiriza bayubahiriza nkuko Leta ibiteganya cyane ko haba hari ibisabwa inganda zose zikorera mu Rwanda ku bijyanye no kurengera ibidukikije, ibi bisabwa bikaba bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA.

Uruganda JOYLAND COMPANY Ltd uruganda ruherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere rutunganya umutobe (Jus) wo kunywa w’ubwoko butandukanye witwa SALAMA, ubuyobozi bwarwo buvuga ko bushyira imbere gahunda yo kurengera ibidukikije bibanda cyane ku buryo bwo gufata amazi aho bubatse ibyobo byabugenewe bifata amazi mu rwego rwo kuba amazi ava mu ruganda atakwangiza ibikorwa biri  hafi y’urwo ruganda.

Si ibi gusa kandi kuko umutobe wabo (Jus) bawupfunyika mu bikoresho bya pulasitiki ariko byujuje ubuziranenge kuko babirangura mu kigo kibifitiye uburenganzira bwo kubikora.

Umuyobozi w’Uruganda JOYLAND Ltd Bwana Karangwa Thomas aganira n’Itangazamkuru avuga ko batunganya umutobe (Jus) mwiza wujuje ubuziranenge kandi udashobora kugira ingaruka ku muntu wese wawunyoye.

Umuyobozi wa JAYLAND COMPANY Ltd

Ati “ Umutobe ( Jus) dutunganya ni umutobe mwiza uryoshye, kandi wujuje ibipimo byose bisabwa n’ibigo bibishinzwe hano mu Rwanda aribyo RSB na Rwanda FDA”.

Akomeza avuga kandi ko ibikoresho bifashisha mu gutunganya uyu mutobe nabyo byujuje ubuziranenge kandi bakaba banafite umukozi ubifitiye ubumenyi ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’umutobe bagiye gushyira ku isoko, uyu mukozi akaba azwi nka (Production Manager).

Umuyobozi ushinzwe Production

Karangwa kandi asoza avuga ko umutobe batunganya ukunzwe ku isoko kuri ubu ukaba uboneka mu ntara zose z’Igihugu bakaba bateganya kwagura ibikorwa aho barimo kubaka uruganda runini ruzabafasha gutunganya umutobe uhagije ndetse byashoboka kakazajya banawohereza hanze y’Igihugu.

Uruganda JOYLAND COMPANY Ltd ni urganda rutunganya umutobe wa SALAMA ukaba uri mu bwoko butandukanye burimo Inkeri, Umwembe, Amatunda na Pome, rubarizwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere.

zimwe muri Jus zikorwa n’Uruganda

 

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM