Amakuru

ICC(Ikirenga cultural center)muri gahunda yo kumenyekanisha ikigo no gusohoza intego zacyo zirimo kwigisha ibiranga umurage umuco n’amateka by’u Rwanda mu mashuri

Tariki ya 2 Gashyantare 2022 ni bwo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yatangije ukwezi k’umuco mu mashuri ku rwego rw’igihugu mu nsanganyamatsiko igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”.

nk’uko bisanzwe nta kudohoka ku ntego za ICC (Ikirenga cultural center)muri gahunda yo kumenyekanisha ikigo no gusohoza intego zacyo zirimo kwigisha ibiranga umurage umuco n’amateka by’u Rwanda by’umwihariko rulindo, hakurikijwe kandi gahunda ya minisiteri y’uburezi ifatanije na minisiteri y’u rubyiruko n’umuco mu kwezi kw’umuco mu mashuri, kuri uyu wa gatatu tariki 16 gashyantare 2022 ICC yatanze ikiganiro muri INYANGE GIRLS SCHOOL OF SCIENCE ishuri ry’ikitegererezo riherere mu Karere ka Rulindo Umurenge wa Rusiga, kibanze ku ndangagaciro y’ubupfura hanatanzwe ikiganiro ku bimurikirwa mu kigo cya ICC (Ikirenga cultural centre)n’uburyo bwo kugisura abana n’abarezi bakahigira byinshi. ibiganiro byatangiye saa cyenda bisozwa saa kumi n’igice.


Ibiganiro byatanzwe na NiyonshimiraTheogene umuyobozi wa ICC,na Omer Kwizera ushinzwe imurika akaba n’umunyamateka mu kigo ICC uba no mwitorero rw’igihugu urucyerereza.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Nyakubahwa Gaspard TWAGIRAYEZU atangiza ukwezi k’umuco mu mashuri ku rwego rw’igihugu .

Yagize ati: ”Tugamije ko iki gikorwa cy’ukwezi k’umuco mu mashuri kiba igikorwa ngarukamwaka . Twiyemeje kwigisha no gutoza umuco mu mashuri yose kugirango abana b’u Rwanda bamenye, banasobanukirwe umuco nyarwanda bakwiye kubakiraho.

Nyakubahwa Twagirayezu yashimangiye ko ubumenyi bwose abanyeshuri bahabwa mu ishuri bufata ku ndangagaciro na kirazira,  Bityo ko uku kwezi k’umuco buri shuri rizateganya gahunda yo gutoza umuco; abanyeshuri bazigishwa kandi indangagaciro fatizo uko ari enye : gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n’umurimo”

Ubusanzwe umuco ugizwe n’ibintu 3 ari byo: Umurage, ibitirano n’ibihangano. Umurage ni ibyo abakurambere badusigiye, Ibitirano ni ibyo tuvana mu mico y’ahandi ariko bifitiye abanyarwanda akamaro, naho ibihangano ni ibyo abantu bahanga bagamije gukemura ibibazo barimo. Ibigo by’amashuri birasabwa gufata iyambere mu gufasha abana kumenya byinshi ku muco Nyarwanda.

Umwezi.rw

1 Comment

1 Comment

  1. Donat

    February 17, 2022 at 10:36 am

    Ibi ni byiza cyane kandi turabishyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM