Iterambere ry ‘inganda rikwiye kujyana no kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kugirango harengerwe ibimera ndetse n’ibinyabuzima.
Ibikorwabitandukanye bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo inganda zohereza ibyuka mu kirere bigira ingaruka ku buzima, zijugunya imyanda mu nzuzi cyangwa mu biyaga bigatera ibibazo ibinyabuzima biba mu mazi, ba rutwitsi bateza inkongi bigahindura ahantu ubutayu cyangwa ubwo butaka bukibasirwa n’isuri.
Niyo mpamvu umuntu ku isonga agomba gutekereza gukoresha ibindi bidukikije yiteza imbere ariko anabibungabunga kuko iterambere ritsembaho burundi urusobe rw’ibinyabuzima nta kerekezo ryaba rifite, bityo iterambere rikaba rigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije.
Umuntu afite ubwenge bwo kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi kandi uko amajyambere agenda yiyongera ni nako ikitwa umutungo kamere ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hadatekerejwe cyane ku gihe kiri imbere.
Uruganda rwa women coffee Extension rufitwe na women coffee Extension Campany Ltd
Inganda zisabwa kugira uburyo zifatamo amazi azisohokamo ndetse n’imyanda kugirango habeho kurengera ibidukikije.
Hari uburyo butandukanye inganda zitunganya umusaruro wa kawa zikoresha harimo gucukura ibyobo bifata amazi aho usanga ibyobo birimo amabuye ndetse n’imisenyi kugirango biyungurure umurenda uva mu makawa kugirango aside yayo idatwika ibimera cyangwa se ngo ibe yanakwica ibinyabuzima biba mu mazi.
Ubwo twasuraga uruganda rutunganya umusaruro wa kawa rwa Women Coffee Extension rukorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma. Twahasanze umwihariko mu kuyungurura amazi ava muri uru ruganda hakoreshejwe icyatsi cyurubingo ndetse n’amabuye .
Urubingo rubafasha mu kubungabunga ibidukikije bateye kubyobo byoherezwamo amazi
Uruganda rwa women coffee Extension rufitwe na women coffee Extension Campany Ltd ni uruganda rutunganya umusaruro wa kawa muri iki gihe bakaba bari gutungana kawa idatonoye.
Nirere Jean Baptiste Umuyobozi w’uruganda rutunganya kawa rwa women Coffee Extension Mbizi
Nirere Jean Baptiste Umuyobozi w’uruganda rutunganya kawa rwa women Coffee Extension Mbizi Atubwira ubwiza n’ uburyo bahisemo gukoresha icyatsi by’urubingo mu kuyungurura amazi ava mu ruganda.
Yagize ati : ” Mbere twakoreshaga uburyo bwo kuyungurura amazi dukoresheje ibyobo birimo amabuye, hanyuma abakiriya bacu batugurira umusaruro baza kudusura batubwira ko hari uburyo bwiza bwo gukoresha icyatsi by’urubingo ,ubu nibwo buryo turi gukoresha kandi bwizewe kuko amazi agera hanze asa neza, atatwika ibimera cyangwa se ngo abe yakwica ibinyabuzima biba mu mazi kuko ahagera yabaye meza. ”
Uruganda rwa women coffee Extension Mbizi station rwatangiye mu mwaka wa 2018 , rukoresha abakozi basaga 100 mu gihe cy’umwero n’uruganda rifite umwihariko wo gutunganya Kawa kuburyo bw’umwimere buzwi nka organic n’uburyo bahisemo ku bwumvikane n’abahinzi babagemurira Kawa babifashwamo na NAEB ibaha imiti yo gutera mu bipimo bya kawa
umwezi.rw




