Imibare y’abana baterwa inda zitateganyijwe igenda irushaho kwiyongera, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye. Yaba Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ababyeyi bahangayikishijwe n’iki kibazo gishyira abangavu benshi mu kaga. Ingamba zirakomeje, ariko ikibazo kiraremereye.
abo bana b’abakobwa bakimara guhura n’ibyo byago bataye icyizere cyo kubaho kuko bahise bata ishuri.
Bamwe mu bangavu bafashwa n’umushinga Cam-Rwanda aho ba bigisha imashini zi doda
Bibazaga ku buzima bwabo bw’ejo hazaza ariko ku bw’amahirwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindi bufatanyije n’umuryango CAM Rwanda, bafashijwe kwiga imyuga; nkuko Mutesi Ange umwe muri bo abivuga
Agira ati “Nateganyaga kuba natsinda nkakomeza amashuri nkazavamo umuntu ukomeye, ariko kwiga nahise mbihagarika.
Ku bw’amahirwe mpura n’uyu mushinga wa CAM -Rwanda umbwira ko nakwiga imashini yo kudoda ikazamfasha mu mibereho.”
Ange umwe mubangavu ufashwa n’umushinga Cam-Rwanda
Ange w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko kubera kubura ababyeyi akiri muto ubuzima bwanze ahagarika I shuri ndetse akarya gushaka Akazi ko murugo I Kigali ,aha rero niho yahuriye n’umusore baribaturanye aza gutwara inda ayitewe n’umuhungu
Yabyaye umwana w’umukobwa, ubu ufite imyaka ibiri, Ange yicuza ibyo yakoze kuko byakomye mu nkokora inzozi yari afite.
Umuyobozi w’umurenge Shyorongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Charlote Muhawenimana
Umuyobozi w’umurenge Shyorongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Charlote Muhawenimana yashimye ubufatanye mu iterambere bageraho hamwe na CAM Rwanda kuko imaze kubafasha kugarura abana baribarataye ishuri biturutse mu guterwa inda zitateganijwe, gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga, ndetse no kubababumbira mu matsinda abyara inyungu. avuga ko bamwe mu bateye inda abo bana b’abakobwa, bafashwe bagafungwa. Yongeraho ko bazakomeza guhana umuntu wese ufashwe yateye inda umwana muto.
Akomeza asaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana b’abakobwa, asobanura ko hari n’ingamba zo guhana ababahohotera.
Mushumba Rapfael Umuyobozi wa CAM Rwanda
Mushumba Rapfael Umuyobozi wa CAM Rwanda aganira n’ikinyamkuru umwezi.rw yagarutse ku bikorwa by’uyu muryango ndetse n’icyo bifuza kugeza kuri aba bangavu bahuye n’ingorane zo guterwa inda zitateganijwe.
Yagize ati: “umuryango CAM Rwanda watangiye mu mwaka w’2020, ugamije cyane gukumira inda ziterwa abangavu, no gufasha abahuye nicyo cyibazo kwigarurira icyizere, gusubira mu buzima bw’ishuri ndetse no kongerera imiryango yabo ubushobozi, tubafasha kongera kubana neza mu muryango , tukita kubana babo ,tukabafasha kwizigamira mu matsinda twabahurijemo tukareba umuzi w’ikibazo gituma habaho inda zitateganijwe.
Yakomeje kandi avuga ku mpamvu babona nk’izitera abana b’abakobwa guterwa inda bakiri bato.
Yagize ati “Ibibazo biratandukanye, hari ababiterwa ahanini n’ubukene bikaborohera gushukika. Ariko hari n’ababyeyi bataganiriza abana babo ngo babigishe uko bagomba kwitwara, ndetse hari n’urubyiruko cyangwa abantu bakuru usanga bishora mu gukoresha ibiyobyabwenge bityo bakabasha gushuka abo bana b’abakobwa bakabatera inda mu buryo
umuryango CAM ufasha cyane cyane mu kwigisha abana b’abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu ku buzima bw’imyororocyere binyuze mu matsinda bahuriramo ‘abaryanama bakabaha ubujyanama cyane cyane ku bahuye n’ikibazo cy’ihungabana biturutse mu guterwa inda bacyiri bato. Uwo muryango ufasha abangavu gusubira mu ishuri ndetse bakanabashakira ibikoresho by’ishuri; bakorana Kandi n’inzego z’ibanze mu gushakira amacumbi abatagira aho baba kurubu barikubakira abangavu 2 batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure, batanze Kandi amatungo magufi ku muryango imwe nimwe itishoboye azabafasha gukwiteza imbere ndetse no kurwanya imirire mibi ,muraya matungo harimo inkoko, n’ingurube ,batanze amafaranga yiswe ayigishoro kuri buri mukobwa ufashwa n’uyu muryango kugirango babashe kushakisha .
CAM Rwanda ifite gahunda yo guhuza
abangavu batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure n’abahohitewe n’abanyamategeko
Abana barererwa mwirerero rya Cam-Rwanda
umwezi.rw





