Bamwe mu bangavu batewe inda zitateganyijwe batarageza imyaka y’ubukure bo mu murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo bavuga ko bari bariyanze ndetse n’ubuzima busa nk’ubutagishoboka, ubu bafite icyizere ko bazagera ku nzozi zabo nyuma y’uko babonye ababafasha kubigisha imyuga itandukanye.
Uwase Anne Marie atuye mu kagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Nyarushinya avuga ko yabyaye yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye afite imyaka 16. Amaze kumenya ko atwite kwiyakira byaramunaniye, umuryango uramwanga, agerageza no gukuramo inda nabyo biranga. Nyuma yo kubyara umwana yashatse kumuta mu bitaro kuko yabyaye igihe kitageze ariko k’ubw’Imana umwana akaba yarabashije kubaho.Akomeza avuga ko kuri ubu yifitiye icyizere nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhuje n’abagiraneza bo mu muryango utegamiye kuri Leta witwa CAM- Rwanda (Community Action For Mercy) ukorera muri uwo murenge ukamufasha kwiga umwuga wo kudoda, binamufasha kumurerera umwana.

Bamwe mu bangavu babyaye Bari munsi yi myaka 18 bigishwa imashini zidoda imyenda bo mu Murenge wa Shyorongi
Tumukunde Angelique utuye muri ako kagari, avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 yaragiye gushaka imibereho i Kigali aho yakoraga akazi ko mu rugo. Nyuma yo kubyara nawe uyu muryango wa CAM Rwanda wamufashije mu mibereho ya buri munsi ndetse no kumurerera umwana. Ubu arimo kubakira inzu yo kubamo kuko aho ari acumbitse. Avuga kandi ko nasoza kwiga imashini azabasha kwiteza imbere. Agira ati “Maze kumenya kudoda, imashini nzahabwa n’uyu mushinga ubwo nzaba nsoje amasomo, izamfasha kubona amafaranga, azamfasha kwiteza imbere no gutunga umwana wanjye”.
Mukagasana Olive ni umwe mu babyeyi bafite abana babyaye ari umwangavu. Avuga ko umwana we amaze kubyara, uruhinja yarwanze bityo akaba ariwe ufata inshingano zo kurera umwana. Ashimira abaturanyi bamufashije kumuha amata yahaga urwo ruhinja rukaba rwarakuze ndetse n’ubuyobozi bwamubaye hafi.
Muhayimana Charlotte Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Shyorongi avuga ko bakusanyije abana 18 babyaye ari abangavu, ubuyobozi bukabaganiriza hanyuma bukabahuza n’umuterankunga wa CAM -Rwanda kuri ubu ubafasha kwiteza imbere.
Gusa avuga ko bahuye n’imbogamizi z’uko batabashije kubona imyirondoro y’ababateye inda kuko mu bana 18 abo babashije kubona imyirondoro yabo bakanabashyikiriza ubutabera ari 4 bonyine.
CAM-Rwandani umuryango Nyarwanda ufite intumbero yo gufasha kubakira ubushobozi imiryango ifite ibibazo by’umwihariko, abana babyaye Bari munsi y’imyaka 18, hibandwa cyane cyane mu nyungu z’umwana, ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2019.
Umuyoboziwa Cam-Rwanda Bwana Mushumba Rafael, avuga ko begeranyije abana babyaye batarageza ku myaka 18, bagamije kubaha ibiganiro n’inyigisho zitandukanye kugira ngo bisange mu bandi no mu muryango Nyarwanda, banakire ibikomere, bumve ko ubuzima bukomeza. Avuga ko kubaganiza no kumva ibyifuzo byabo bahisemo kwiga umwuga wo kudoda bityo umushinga utangira kubigisha, kuri ubu bakaba bamaze amezi 5 biga. Ati “aba bangavu bari kwiga kudoda, abana babo umuryango ubasigarana ku irerero ryawo ugasigara ubitaho, bakabaha amata, ibiryo n’ibindi umwana akenera”.

Irerero ry’umuryango wa Cam-Rwanda usigarana bamwe mubana ba bangavu babyaye batarageza imyaka yubukuru igihe bagiye kwiga imashini
Mubikorwa uyu mushinga ufashamo aba bangavu harimo kuba ubaha ibikoresho by’isuku, amasabune, imyambaro y’abana babo, ukaba waranabahaye inkoko n’ingurube byo korora kugira ngo babashe kwiteza imbere no kurwanya igwingira ry’abana.
Carine Kayitesi



