Mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ibidukikije, kuva 21 kugeza kuwa 26 werurwe 2022, umushinga ugamije kubungabunga ibyogogo AREECA watanze imbabura 500 ku miryango yo mu turere twa Kirehe na Nyagatare.
Muri icyogihe hatewe n’ibiti bivangwa nimyaka 1500.
Umuyobozi w’ungirije wa Karere ka Kirehe unshizwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste na mu genzi we wo mu Katere ka Nyagatare Murekatete Juliette,bishimira ikigikorwa kingirakamaro cyuyu mushinga mu rwego rwogushyigikira gahunda za Leta.
Bashishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije,kwita ku mashyamba no gufata neza ibikoresho ba hawe.
Nshimiyimana Spridio Umuyobozi wa gateganyo wikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda(RFA), avuga ko iki gikorwa kigamije gukemura ibibazo byimihindagurikire y’ibihe.
Agira Ati” Ubu turi guhangana n’ ibibazo by’ibihe kubera ko abantu batigeze bita ku bikorwa byo kubungabunga amashyamba mu bihe byashije”.
Nanone Ati” Mu rweguhangana nizo ngaruka duhura nazo buri wese akwiye kumva uruhare rwe mukwita ku mashyamba kuko twese tuziko aringenzi mubuzima bwacu”.
Munsengimana Jeanette,umwe mubagenerwa bikorwa yishimira ikigikorwa. Agira Ati” Twacanaga bitugoye kubera kubura inkwi.Turashimira umushinga AREECA na Leta y’uRwanda muri ikigikorwa.
Murigahunda yimbaturabukungu ya mbere, EDPRS y’icyerekezo 2020, Leta y’u Rwanda yihaye ni ukugira amashyamba ateye kubuso bungana 30% yubuso bw’igihugu cyose
Mu myaka ine uyu mushinga uzamara hazaterwa hegitari ibihumbi 3,000 z’amashyamba na hegitari ibihumbi 2,000 z’ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwe n’imbabura ibihumbi 2,000, hazatangwa kandi ibiti by’imbuto ziribwa ku miryango 3,000 hazanabungwabungwa inkengero z’imihanda ibilometero 60 hanakorwe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera amashyamba n’ibidukikije muri rusange.
Kayitesi Carine




