Amakuru

Rwamagana: Ubuyobozi burasaba abaturage kwirinda ibisenya umuryango kuko ariho igihugu cyubakiye

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022, mu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihogoterwa rishingiye ku gitsina, yateguwe nubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, umuyobozi w’aka karere  Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyateza amakimbirane mu muryango,  kuko umuryango utekanye ari ishingiro rihamye ry’iterambere ry’igihugu.

Iki gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyabereye mu murenge wa Munyiginya mu kagari ka Nyarubuye, hakaba hanakozwe igikorwa cyo gusezeranya imiryango 35 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko ihohoterwa ari ikintu gituma umuryango uhorana ubukene ko kandi n’uhohotewe bimugiraho ingaruka mbi. Aha bavuga ko bahagurukiye iki kibazo ndetsae banasobanukiwe ko ubuyobozi bwagihagurukiye.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubundi twarahohoterwaga ntituvuge, twahoraga jye n’umutware wanjye duhanganye akankubita  nkahukana, mbese nta terambere twageragaho ahubwo twahoranagaq ubukene, ariko maze kumenya  ko nanjye mfite amategeko andengera  inzego zabyinjiyemo umugabo arahamagazwa arigishwa, ubu urugo rumeze neza hari benshi turi kubigiraho iyo hari uhohotewe twamenye uko yakwitabaza inzego z’ubuyobozi.”

Aba baturage bavuga ko babona ubu bukangurambaga bwaraje ari ingirakamaro kuko buzagira uruhare mu gutuma imwe mu miryango yari ibanye mu makimbirane ibana neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kurwanya ihohoterwa bitarangiranye n’iyi minsi 16 gusa ko ari igikorwa kizakomeza iminsi yose, anavuga ko bakomeje gushyira imbaraga ku kwita ku miryango ifitanye amakimbirane .

Yagize ati: “Icyambere navuga kuri ubu bukangurambaga bumaze iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, dushoje icyo twita ubukangurambaga bwimbitse cyangwa se bukomeye twakoraga, ariko mu by’ukuri hashojwe iminsi ntabwo hashojwe ibikorwa, kuko ibikorwa byo birakomeza kuko muri iyi minsi turacyabona ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigikorwa, ntabwo twavuga ngo ubwo dushoje iyi minsi 16 y’ibikorwa binini hirya no hino mu mirenge y’akarere ka Rwamagana ngo dushoje ibikorwa, ahubwo ni ukuvuga ngo ibikorwa birakomeje ni cyo cyambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage kwirida no kurwanye amakimbirane yatuma umuryango uhungabana, dore ko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Hanyuma rero abaturage ni ukubabwira ngo nibirinde amakimbirane ayo ariyo yose  yaba ari ayashingiye ku gitsina, amakimbirane cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku bindi nk’ubusinzi  n’ibindi bisenya umuryango kubera ko hariya mu muryango niho igihugu cyubakiye; niwo musingi igihugu cyubakiyeho, niwo musingi iterembere ryubakiyeho ryaba iry’umuryango n’iryigihugu, navuga ngo rero buri wese haranire ko yagira umuryango utekanye kandi uteye imbere, ninaho tuzagira n’igihugu gitekanye kandi giteye imbere.”

Meya Mbonyumuvunyi Radjab kandi yasabye Imiryango yasezeranye kubana neza birinda amakimbirane ababwira ko umusingi ukomeye umuryango wubamiyeho ari amategeko,urukundo n’ubwumvikane ari nawo muco w’Abanyarwanda. Yanabasabye kuba intagarugero mu gutuma amakimbirane yo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bicike.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanagarutse ku mbiryango yo muri aka karere ibina mu makimbirane n’ingamba nk’ubuyobozi bafashe zo kugira ngo ibi bibazo bicike muri aka karere ayoboye aho yagize ati: “Habanje ubukangurambaga bwo kumenya imiryango ibana mu makimbirane, icyakurikiyeho ni ukuyegera imirenge yagiye ikoresha uburyo butandukanye mu kagari niho duhuriye kuko igizwe na perezida wa njyanama na gitifu w’akagari n’umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero n’abantu babiri basheshe akanguhe b’inyangamugayo bakora iryo tsinda bakagenderera ya miryango ifitanye amakimbirane.”

Mu gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa hasezeranye ku bushake imiryango 35 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, hari umuryango umwe utishoboye wagabiwe inka, hari n’indi yahawe amatungo magufi, ibiryamirwa, abana nabo bahawe ibikoresho by’ishuri, na Mituweli zatanzwe ku bangavu 100 babyaye imburagihe izi zatanzwe na Empower Rwanda.

Mu Karere ka Rwamagana kose habarurwa imiryango irenga 500 irangwamo amakimbirane, iyi ikaba ari yo mpamvu ubuyobnozi bw’aka karere buvuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigikomeje.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top