Glory to God Temple n’umuryango ukaba n’itorero ibi nibyagarutsweho n’abakirisitu biritorero mu giterane cy’iminsi 3 cyo gushima Imana.

Muri cyo Giterane hijihijwe isabukuru y’ imyaka 12 y’ivuga butumwa no gutaha urusengero ,hanabayemo igikorwa cyo gusangira n’abakirisitu rya natanze sheke ya mafaranga ibihumbi maganinani(800,000F) azafasha mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza ryanatanze kandi sheke yibihumbi maganabiri (200,000F) azafasha mu kubaka ikibuga cy’umupira kirikubakwa Ku Mugina mu rwego rwo gushyigikira imyidagaduro mu rubyiruko
Mama Gad umukirisitu usengera muri Glory to God Temple wa natangiranye nayo avuga ko Glory arumuryango ikaba n’itorero kuko ngo babana nka bakirisitu bagafashanya muri byose ibi bikabafasha mwiterambere yaba irya roho ndetse n’iryumubiri .
Yagize ati” Kuri nge ndashima Imana kuko yaduhaye umuryango Glory to God Temple udusukura mu mutima ndetse no Ku mubiri ,nejejwe kandi no kuba baratwubakiye urusengero rwiza rugezweho ruzadufasha kwitagatifuza
Avugako yarasanzwe akijijwe kuko yakiriye agakiza 2009
Ubwo Glory to God Temple yageraga Ku Mugina natangiye kuyisengeramo maze nayo inyereka urukundo rwa gikirisitu kuko bambaye hafi mu bibazo narimfite by’ubuzima bampa ubushobozi bwo kubicyemura ndetse ba ntegura mu mutima kurubu ndanezerewe
Pasiteri Vianney Nsabimana umushumba w’itorero Glory to God Temple ishami rya Mugina
Pasiteri Vianney Nsabimana umushumba w’itorero Glory to God Temple ishami rya Mugina avuga ko bashima Imana ku bwimirimo yabakoreye mu myaka 12 bamaze bageze ku Mugina ,mu byo ashima Imana harimo kuba ivuga butumwa rya Glory to God Temple ryarageze Kuri benshi ,kuba barujuje urusengero rwiza kandi rugezweho rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 2000 ,ndetse no kuba barabashije kwegera abakirisitu mu buzima bwabo bwaburi munsi bakabacyemurira ibibazo bitandukanye hari bamwe muribo borojwe ingurube zisaga 70 bafashije kandi abarwayi kwivuza bari bafite ubushobozi buke.
Pasiteri Vianney yakomeje ashima abakirisitu bacye batangiranye na Glory to God Temple ku mugina abasaba gu komeza kugira umuhate wo gushishikariza bagenzi babo gukunda Imana no gukundana hagati muribo bagafashanya muri byose mbese bakagira umuryango wa gikirisitu.
Pasiteri aravuga Ati” by’imazeyo ndashimira ubuyobozi bukuru bw’itorero rya Glory to God Temple cyane, ndashimira Dr Bishop Gatarahiya Sendahangarwa na Sinior Pastor Kayitesi Thacy kuko nibo dukesha ibi byose tumaze kugeraho”
Dr Stephen Mugisha ushinzwe ubutegetsi muri Glory to God Temple
Dr Stephen Mugisha ushinzwe ubutegetsi muri Glory to God Temple avuga kwi sabukuru y’imyaka 12 bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda ,ya garutse ku mateka y’itorero ndetse ashimira byimazeyo ubuyozi bukuru bw’itorero anashimira ubuyobozi mu nzego za leta bwa bafashije kubona ibyangombwa naho bakorera anizeza abanyamugina ko bagiye kubagezaho ibikorwa by’iterambere harimo ishuri rigezweho ndetse n’ivuriro ryigenga buriwese azibonamo.
Mandela Innocent umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina
Mandela Innocent umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina akaba n’umushyitsi mukuru muribi birori yavuze ko banejejwe no kwakira itorero Glory to God Temple mu murenge wa mugina abashimira ibikorwa by’iterambere bakomeje kugeza ku banyamugina ,yaba urusengero rwiza bubakiye abakirisitu ndetse n’inkunga babagejejeho yo gufasha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku batishoye no mu kubaka ikibuga cy’imyidagaduro cya Mugina.
Innocent yasoje abizeza ubufatanye mu bindi bikorwa byabo bateganya kubagezaho .
Itorero Glory to God Temple rimaze imyaka 12 rikora ivugabutumwa mu Rwanda rikaba rinafasha mu bindi bikorwa by’iterambere rifite icyicaro mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi w’uMurenge wa Mugina ashyikirizwa sheke ya mafaranga ibihumbi maganinani (800.000F) yo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza
umwezi.rw








