Abaganga bavura amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa bijihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa , icyo gikorwa cyabereye ku kigo cya Ecole primaire Kacyiru ,Aho bigishije abanyeshuri ibijyanye n’isuku yo mu kanwa ,bababwirako bagomba koza amenyo byibuze inshuro ebyiri (2) ku munsi , ndetse babereka n’uko bikorwa .
Aba baganga Kandi banasuzumye bamwe mu banyeshuri indwara zo mu kanwa.
Indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo ni zimwe mu zibangamiye ubuzima bw’abanyarwanda, by’umwihariko icyiciro cy’ibasiwe n’iyi ndwara n’ abana bato nkuko ikigo cy’ubuzima RBC kibitangaza gifatanyije n’ Urugaga rw’abaganga b’amenyo .
UKO WAKWITA KU BUZIMA BWO MU KANWA
Karaba neza intoki mbere yo koza amenyo .
Suzuma neza ko umuti w’amenyo ukoresha urimo umunyungugu witwa “Fluoride”irinda amenyo gucukuka(Colgate,whitedent….)
Koresha uburoso bworoshye budakomeretsa ishinya.
Hera uruhande rumwe ,ugende ku murongo kugira ngo utagira Aho usimbuka
Ibuka koza ururimi kuko Rubika mikorobe nyinshi zituma mu kanwa Hanuka.
Oza amenyo nibura inshuro ebyiri (2) ku munsi ,mu gitondo umaze gufata ifunguro ,na nijoro mbere yo kuryama .
Hindura uburoso nyuma y’amezi atatu cyangwa igihe cyose bigaragara ko butacyoza neza.
IBYO UDAKWIYE GUKORA
Gukoresha imbaraga mu gihe woza amenyo kuko byangiza ishinya n’amenyo
Gufungura amacupa ukoresheje amenyo ndetse no kuruma ibindi bikoresho bikomeye nk’insinga.
kunywa itabi kuko ritera uburwayi bwo mukanwa harimo kanseri .
Kwita ku buzima bwo mu kanwa ni ingenzi cyane kuko akanwa gafatiye runini ubuzima bwa Muntu muri rusange .Akanwa kadufasha guhumeka,kurya ,kuvuga ndetse no kugaragara neza.
Iradukunda Ngirinshuti prince umunyeshuri wiga Kuri Ecole primaire Kacyiru mu mwaka wa 6
Iradukunda Ngirinshuti prince umunyeshuri wiga Kuri Ecole primaire Kacyiru mu mwaka wa 6 yagize Ati nishimiye ubukangurambaga bwatanzwe mu kigo cyacu kuko nubwo njye narinsanzwe nkora isuku yo mu kanwa hari bamwe mu banyeshuri twigana batazi ko isuku yo mu kanwa Ari ngombwa kuko harabo numvaga bafite umwuka mubi wo mu kanwa ,nkaba nizeyeko bibasigira impinduka yo kujya bita ku isuku yo mu kanwa kabo.
Dr.Pascal Ndayizeye muganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa
Dr.Pascal Ndayizeye muganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa yashishikarije abanyarwanda kwita cyane ku isuku yo mu kanwa ndetse avuga ko bagakwiye kujya kwisuzumisha byibuze kabiri mu mwaka niyo waba utarwaye , anongera kugira Inama abantu bakoresha ibiti ndetse n’amakara ko havamo ingaruka nko kubyimba ishinya , gucukuka Kw’amenyo kuko ubusanzwe umuti woza amenyo urimo umunyungugu urinda amenyo gucukuka n’izindi ndwara zo mukanwa.
Irene Bagahirwa umukozi wa Rbc ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura harimo n’ubuzima bwo mukanwa
Irene Bagahirwa umukozi wa Rbc ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura harimo n’ubuzima bwo mukanwa yatangaje ko mu Rwanda 67% nibo boza mu kanwa inshuro imwe ku munsi , mu gihe 19,3% bo babasha koza mu kanwa inshuro ebyiri ku munsi , naho 1% nababasha kujya Kwa muganga kwisuzumisha ku bushake ataruko bahuye ni ikibazo.
Abawedawe immacule