Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, ubwo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisange (G.S Kimisange) habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abanyeshuri n’abandi bari baje kwifatanya n’iki kigo basabwe gukomeza gukora ibikorwa byiza biteza imbere u Rwanda, ndetse urubyirukwi rwibutswa ko igihugu kibatezeho ibyiza byinshi kandi bizagiteza imbere kugeza no kuruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimisange, Mme Berthilde Nyiraminani, yasabye abanyeshuri be n’urubyiruko bari bitabiriye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kwirinda ivangura n’ikindi cyose cyazana amacakubiri mu banyarwanda.
Yagize ati: “Bana bacu rero, rubyiruko, turabasaba y’uko mwagaragaza ikinyabupfura n’umutuzo kugira ngo mwumve neza mukuremo abanyarwanda nyabanyarwanda batarangwa n’ivangura iryo ariryo ryose kandi mube mushobora gusubiza umuntu uwo ariwe wese ushaka kugoreka amateka y’igihugu, ushatse kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera kubaho ukundi.”
Uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko kuzirikana ko arirwo u Rwanda rutezeho iterambere ry’ejo hazaza ndetse ko bitezweho kuzaba abantu bakomeye bakora iby’ubutwari bituma igihugu gitera imbere kikamenyekana kurushaho.
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rubatezeho ibintu bikomeye kandi nimwebwe turaga iki gihugu cyacu, ejo muzaba muri abagabo; muzaba muri abamama; muzaba muri abayobozi b’igihugu; muzaba muri abakozi mu nzego zitandukanye , muzabe muri abanyarwanda nyabo bazira ivangura iryo ariryo ryose, kenshi mujya mubitubaza mu mateka murabyiga, ariko uyu ni umwanya mugomba kumenya neza, mugasobanukirwa neza aya mateka mabi yaranze igihugu cyacu kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”
Jean Bosco Habimana wari umunyeshuri kuri iki kigo cya G.S Kinisange mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaga, yanatanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo ndetse asaba urubyiruko n’abandi bari bitabiriye uyu muhango kwirinda abashaka kubabibamo urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse abibutsa ko aribo bazaba abantu bakomeye mu bihe biri imbere igihugu kizaba gikeneye.
Yagize ati: “Umuntu wese washaka kubashuka ashaka kubashyiramo ingengabitekerezo ya jenoside muza muzamwime amatwi kuko aho byagejeje abanyarwanda turahazi nanubu tukirwana nabyo, muzabyime amatwu mwige mushyizeho umwete, aho mushaka kugera muzahagera, muzaba abayobozi bakomeye; muzaba abaminisitiri; muzaba abahagarariye ingabo; muzaba abadigiteri, ibyo byose bizaterwa n’uko mwabishyize mu mutwe mubyumve, mukumire rero umuntu ushaka kubasahyiramo ingengabitekerezo ya jenoside, ushaka kubayobya.”
Musafiri Ildephonse, uhagarariye umuryango Ibuka mu murenge wa Kigarama iri shuri rya G.S Kimisange ribarizwamo yasabye ko igikorwa cya kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyajya gikorwa no mu bindi bigo by’amashuri bibarizwa muri uyu murenge birimo n’amashuri yigenga.
Yagize ati: “N’ibindi bigo byaba byigenga cyangwa ibya Leta byakwiga uburyo nabyo uyu munsi bawugira kuko bifasha abana n’urubyiruko kwiga amateka y’igihugu cyacu.”
Idi Kayijuka, ushinzwe uburezi mu murenge wa Kigarama wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashabye abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kwitandukanya n’abagoreka amateka y’u Rwanda bagapfobya Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, ndetse abasaba kurwanya abafite igingabitekerezo ya jenoside kuko ntaho yageza igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Mubahagarikiye abica abantu harimo n’abana, rero uzashaka kubashuka ashaka kubashyiramo ingengabitekerezo ya jenoside muzamwamagane, kuko ibyo bitekerezo bipfuye ntaho byageza igihugu cyacu.”
Mboneko Obed, umunyeshuri uhagarariye abandi muri G.S Kimisange avuga ko ibikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kibafasha kwiga amateka yaranze igihugu ndetse bikanabafasha kuba intwari zo guhangana n’abashaka gusenya ibyiza byagezweho.
Yagize ati: “Kwibuka buri gihe Jenoside yakorewe abatutsi ni ibintu biruhura abanyarwanda nubwo tutari duhari ariko bidufasha kumenya amateka yaranze igihugu cyacu, ibyo rero bidufasha kuba urubyiruko rurangwa n’ubutwari dushingiye ku mateka ya RPF Inkontanyi, ikindi bitwubakamo ubumuntu, kumva ko turi abanyarwanda tugashyira hamwe ntawugomba kuducamo ibice.”
Mugenzi we witwa Nkunzi Isimbi Alia nawe avuga ko umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku kigo cyabo cya G.S Kimisange ari ingenzi ku buzima bwabo kuko bibigisha inzira y’umusaraba abakurambere babo banyuzemo, amateka y’igihugu cyabo; aho cyavuye n’aho kigeze ubu, ndetse ngo bikanabategurira n’ahazaza.
Yagize ati: “Uyu munsi rero ku kigo cyacu ni uwumwihariko kuko bidufasha kumenya ubuzima abakurambere bacu banyuzemo, amateka y’igihugu cyacu, ndetse bikatwereka aho tugeze ubungubu, bikanadufasha no kubaka ahazaza dukoreye hamwe.”
G.S Kimisange ni kimwe mu bigo by’amashuri byahozeho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, iki kigo kikaba cyarigifite abana bo mu mashuri abanza mu 1994, ndetse bamwe mu bana bigaga muri iki kigo n’imiryango yabo bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.








