Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, ubwo mu kigo cy’amashuri abanza cy’Intwali giherereye mu Murenge wa Rwazamenyo, Akarere ka Nyaqrugenge, Umujyi wa Kigali, habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ababyeyi baharerera n’abandi bari baje kwifatanya nabo basabwe kureka gukoeza kugira abana babo imbata z’amateka mabi yaranzwe namwe mu babyeyi babashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu muhango wabanjiriiwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe bamwe mu banyeshuru, abarezi n’ababyeyi bakoze abava kwishuri bazenguruka agace ka Nyamirambo bagera ahazwi nko kuri ONATRACOM barakata basubira ku ishuri.
Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rwezamenyo, Bwana Yusufu Rwego, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka no kuzirikana abize kuri E.P Intwali bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yasabye ababyeyi kureka kugira abana babo ingwate z’ibibi bakoze, aho usanga umubyeyi akomeza gushyira mu mwana we ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, aho kugira ngo babatoze umuco wo gukunda igihugu n’uwo kubana n’abandi amahoro.
Yagize ati: “Reka tugaruke mu babyeyi b’uyu munsi, umwana wawe niwo mutungo ukomeye kurusha n’icyo kizu waba wubatse uko cyaba kimeze kose, uyu munsi umwana uramubuza kujya kwibuka, uramubuza kujya mu biganiro, muri mitingi ya Kayibanda yari ahari? Ntabwo umwana yari ahari, uwo mwana rero werekumufata ingwate y’ibibi byawe, ababyeyi muvugishe ukuri, nimutavugisha ukuri ubwiyunge ntibuzashoboka, mugomba kuvugisha ukuri.”
Uyu muyobozi yasabye abana biga ku ishuri Intwali gufata amahirwe igihugu cyabashyiriyeho y’uburezi budaheza bakayabyaza umusaruro ndetse bagakomeza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashimiye abahoze ari abanyeshuri b’ishuri Intwali kuba barageze ubwitange n’umurava bakubaka urwibutso kuri iki kigo mu rwego rwo guha agaciro abanyeshuri n’abarezi bize kuri iki kigo bazize Jenoside, ndetse anasaba abari aho boze gukomeza kwibuka biyubaka.
Uyu muyobozi kandi yasabye ababyeyi n’abarezi guhora batoza abana umuco wo gukunda igihugu no kurangwa n’ubumwe kuko aribo igihugu gitezeho iterambere ry’ahazaza.
Yagize ati: “Tugomba guhora iteka twubaka ndetse dushimangira ubumwe bwacu kuko aribwo buzatugeza ku iterambere rirambye rizira amacakubiri ya Jenoside, ni ngombwa rero ko nk’abana biga hano bahabwa ubutumwa bw’uko ejo aribo mu minsi irimbere aribo bazaba bahagaze aha mpagaze, aribo bazaba bicaye vahangaha mwicaye, bagomba kurangwa n’umuco mwiza n’urukundo bagakurikira neza ibiganiro bivugirwa aha bakabikuramo amasomo azabafasha gusigasira igihugu mu minsi iri imbere.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mme Nirera Marie Rose, yashimiye abize kuri EP Intwali kuba baragize igitekerezo cyiza cyo kubaka urwibutso kuri iki kigo kugira ngo ababyeyi n’abana bajye bahibukira ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’iki kigo cya EP Intwali, Bwana Sengabo Ayubu, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari inshingano za buri wese ndetse bigamije kwigisha urubyiruko kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni inshingano za buri wese kandi bizahoraho bigamije cyane cyane kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside, no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.”
Ikigo cy’Amashuri abanza cy’Intwali gifite abanyeshuri 2481 n’abarimu 50 barimo n’umuyobozi w’iki kigo. Iki kigo kibarirwamo abari abanyeshuri bacyo 80, abarimu 12 n’umuyobozi wabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, gusa nta numwe muri aba bose wiciwe muri iki kigo.












