Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twese -Amahoro, ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, barishimira ibikorwa by’iterambere iyi Koperative yatumye bageraho, ibi bikorwa bikaba birimo amazu yo guturamo ngetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Abanyamuryango ba Koperative Twese -Amahoro bavuga ko mbere y’uko bajya muri iyi koperative batari bafite ibikorwa by’iterambere birimo n’inzu zo guturamo, gusa ngo nyuma y’uko bashing iyi koperative byatumye bagera kuri byinshi bishimishije.
Mukankunsi Marie Ange, Umunyamuryango wa Coperative Twese – Amahoro, ati: “Twayitangiye ari itsinda dukoreramo, itsinda twaryungukiyemo ibintu byinshi byaduteje imbere, hanyuma tumaze gushing Coperative twabonye ubuzimagatozi 2016, nanjye yangiriye umumaro naguze inzu, mu buryo bwo kubikora neza Koperative igenda impa ubushobozi ikampa amafaranga nkatunganya hahantu naguze, iyo nkeneye amafaranga yo kuba nagira ibikorwa runaka nkora irayampa, uyu munsi nk’umudamu mba ahantu heza mbikesha Koperative.”
Muragaragu Emmanuel, Umuyobozi wa Koperative Twase – Amahoro , avuga ko akurikije uko ubuzima bw’abanyamuryango b’iyi koperative ayoboye bwari bumeze mbere y’uko bashing iyi koperative, asanga byarahindutse ndetse binagaragarira buri wese.
Yagize ati: “Nkurikije aho twahereye kuko twatangiye turi itsinda, ubuzima bwarahindutse cyane, hari abanyamuryango bamaze kwibonera amazu batari bayafite, hari abafite ibibanza bagiye gutangira kubyubaka, hari abacuruzi bafite n’ubucuruzi bufatika, bashobora gutanga n’ubuhamya rwose, ubu umunyamuryango muri Koperative Twese Amahoro ufite umwana wiga aba afite icyizere ko agomba kwiga amashuri akayarangiza nta mbogamizi.”
Avuga ko uretse gufashanya mu kubona amacumbi no kugera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere ku banyamuryango b’iyi koperative banafite ibikorwa bahuriyeho ndetse bizabafasha kugira ibindi bikorwa by’iterambere bageraho.
Yagize ati: “Dufite ibikorwa duhuriyeho bitwinjiriza umutungo ukabakaba miliyoni ebyiri ku kwezi birimo amazu akodeshwa atuwemo n’abantu n’amaparitema amwe ari mu Kagali ka Kigarama n’Akagali ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama, ayo mazu yose niyo adufasha no mu bindi bikorwa dutegura mu bihe biri imbere, dore ko twifuza no kuba twakubaka amazu y’ubucuruzi.”
Avuga ko bakira umunyamuryango babanje kumenya neza ubushobozi afite, gusa ngo nta muntu numwe bakumira kuko iyi koperative igizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ushingiye ku bushobozi bafite.
Agira ati: “Ibyo asabwa by’ibanze tuba tuzi ubushobozi afite, ashobora kubona inzu ijyanye n’ubushobozi afite, turi abantu bafite ubushobozi bunyuranye, ni ukuvuga ngo harimo abafite ubushobozi buciriritse, harimo abantu bari hagati, harimo n’abantu bakomeye bafite n’inzu ndetse nziza zigeretse.”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo bakorera mu mujyi wa Kigali, mu minsi iri imbere ibikorwa by’iyi koperative bizaguka bikagera no mu bindi bice by’igihugu byose.
Abanyamuryango bamaze gutuzwa na Koperative Twese – Amahoro barenga 20.
Koperative Twese – Amahoro ikorera mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, yabonye ubuzimagatozi mu 2018, ikaba ifite intego yo guha abanyamuryango bayo amacumbi aciriritse, aho ifasha umunyamuryango kubona ikibanza, ndetse ikanamufasha kucyubakamo inzu, ikaba ifite abanyamuryango 165.
By Carine Kayitesi


