Amakuru

Sina Gerard yatunguye benshi azana udushya twinshi mu imurikabikorwa ku nshuro ya 26


Mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo ahazwi nka (Gikondo Expo Ground), Entreprise Urwibutso yazanye udushya Dutandukanye turimo ituragiro (imashini irarira amagi ikanaturaga imishwi) n’utuzu twororerwamo inkoko dukoze mu mapina ya moto yashaje asanzwe afatwa nkayangiza ibidukikije.

Imashini ituraga amagi hakavamo imishwi

Mu rwego rwo kubungabuni Ibidukikije no guhanga udusha hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta zirimo no guhanga imirimo ku rubyiruko mu kugabanya ubushomeri, Enterprise Urwibutso bahisemo kubyaza umusaruro amapine bayubakamo ibiraro by’inkoko, ndetse banakora imashini irarira amagi ikayaturaga mu gihe cy’iminsi 20 , ku munsi wa 21 hakavamo imishwi 160.

Veterineri Jean de La Croix Nsengiyumva, Ushinzwe ubushakashatsi ku nyamanswa muri Entreprise Urwibutso, yavuze ko imashini zirarira amagi  zikoranye ubuhanga ndetse zitanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati: “Iyi mashini ni Made Rwanda, ikozwe nk’akabati, ijyamo amagi 160 ikayaturaga mu minsi 21 tukaba tubonye inkoko 160 mu gihe twashyizemo amagi abanguriye ku isake.”
Veterineri Jean de La Croix avuga ko kubaka imashini zifashishwa mu kurarira amagi no kubaka ibiraro by’inkoko mu buryo bwa kijyambere hifashishijwe amapine byakozwe mu buryo bwo kurengera ibidukikije no gufasha urubyiruko rutaragira ibishoro biri hejuru kuba rwashora imari mu bworozi bw’inkoko, ibi bikaba byarufasha kwihangira imirimo, ndetse bikazanagabanya ikigero cy’ubushomeri kiri mu rubyiruko.

Munyanziza Pierre Celestin, Umukozi muri Entreprise Urwibutso, avuga ko ikigo akorera gishyize imbere gahunda yo kubanisha neza abantu n’ibidukikije ngo kuko iyo ibidukikije byangirijwe n’ubuzima bw’abantu buhazaharira.

Yagize ati: “Kubungabunga ibidukikije ni byiza kandi kubihohotera ni ukwangiriza ubuzima bwa muntu, twigisha kubana neza n’ibidukikije, urabona ko amapine yaba ay’imodoka, igari cyangwa ingorofani iyo anyanyagiye ahantu hose biba ari ukwangiza ibidukikije, rero mu rwego rwo gukemura ikibazo kiri mu muryango nyarwanda twafashe amapine y’ikinyabiziga runaka, hanyuma muri bwa buhanga tubyazamo igikoresho twifashisha twubakamo ikiraro cy’inkoko.”

Yavuze ko kandi gukora imashini irarira amagi igaturaga imishwi biri muri gahunda yo gufasha abanyarwanda gukora ubworozi bw’inkoko mu buryo butabahenze ugereranyije n’abajyaga bakura imishwi mu mahanga.

Yagize ati: “mu bice  by’Amajyaruguru; Burera, Musanze, Gakenke na Rurindo, abantu benshi boroye inkoko imishwi bayikuraga mu Rubirizi, abandi bateye imbere cyane bakayikura mu Bubirigi, ariko ubu noneho twaravuze ngo abo bantu birabahenda kugura imishwi ahandi, kandi murabizi ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame adusaba kwishakamo ibisubizo no kwigira, ubungubu umushinga uracyari mu ntangiriro, ariko ugereranije n’imishwi iba yavuye hanze iyacu navuga ko ihendutseho nka mirongo itanu ku ijana.”

Akomeza agira ati: “Hano muri Expo I Gikondo mu mwaka wa 2023, twazanye byinshi byishya kuko twe ikituranga ni uguhanga ibintu bishya, uyu mwaka ibishya twazanye birenze kimwe; icya mbere dufite imashini irarira amagi igaturaga imishwi, ikindi navuga twazanye icyo bita mu ndimi z’amahanga lceCream irahari uyishatse kuri Nyirangarama na hano muri Expo urayihasanga, umwanya wa gatatu rero makadamiya ni igiti cyera hashize imyaka irenze ibiri cyera imbuto, izo mbuto hari imashini izitunganya ikavanamo imbere imbuto zimeze nk’ubunyobwa, rero iwacu twakoze uruganda imashini izitonora ikazikaranga tukazipfunyika mu buryo bwa gihanga tuzita Akeza, ubwo rero izombuto turazicuruza ziri ahangaha ziraryoshye.”

Uwitwa Gizwenayo Abdul, umuturage wari waje muri Expo, avuga ko abonye agashya ndetse afite isomo yize ko ibintu yibwiraga ko bidashoboka bishoboka ndetse avuga ko agiye kujya agira inama urubyiruko zo kwitabira kugana Entreprise Urwibutso kugira ngo babafashe gukora imishinga y’ubworozi

Iyi expo yatangiye Taliki ya 26 Nyakanga ikazasoza ku wa 16 kanama 2023.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM