Uncategorized

Nyuma yo guhunga igihugu umugabo witwa Murindwa Dickson yifatanyije n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Umuturage witwa Murindwa Dickson, ukomoka mu Karere ka Rwanagana, mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, wahunze igihugu cyamubyaye bitewe n’itotezwa rikomeye yakorewe n’ ubuyobozi bumushinja kurwanya gahunda za Leta mu ruhame no kugumura abaturage bagenzi be abangisha ubutegetsi buriho, kuri ubu yifatanyije n’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda, uyu mutwe ukaba warashinzwe n’abari abayobozi bakomeye bahunze igihugu.

Uyu Murindwa Dickson, ukomoka mu Karere ka Rwamagana, ariko akaba yari atuye mu Kagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, bivugwa ko ataryaga iminwa mukunenga mu ruhame nokugaragaza akarengane gakorwa n’ abayobozi.

Umwe mu baturanyi be wavuganye natwe ariko akaba atashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: “Murindwa ntiyaryaga indimi iyo yavugaga ukuri cyangwa ngo agire ubwoba muri kamere ye, ariko mubuzima busanzwe yari umuntu ukunda gusabana akagwa neza.”

Undi muturage wo muri uyu murenge wa Nyamabuye, akaba yari n’umuturanyi wa Murindwa Dickson nawe, aganira n’umunyamakuru w’umwezi yavuze ko Murindwa ngo yari umuntu bigaragara ko ari impirimbanyi iharanira impinduka mu Rwanda ku burenganzira bungana ku baturage bose uku n’ukuri atajyaga aca ku ruhande bigatuma agaragara mu maso y’abayobozi ko yari asigaye ari intagondwa byanatumaga aboneka nk’usigaye ahangana na bamwe mu bayobozi cyane cyane mu bitekerezo yatangaga mu inama rusange z’abaturage n’abayobozi zitandukanye cyane no mu biganiro byo mu gihe cy’icyunamo aribyo byaje gufatwa nk’icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi no gushaka kugumura abaturage kuri gahunda za Leta.

Yakomeje avugako kugeza ubu Murindwa Dickson ari mu buhungiro aho bivugwa ko yahunze bitewe no kurengera ubuzima bwe, ngo kuko bamwe mu bayobozi ntibigeze bishimira ibyo yajyaga avuga ko bitagenda neza.

Abajijwe ibyo yibuka byaba byaravuzwe na Murindwa yagize ati: “Mu mwaka wa 2014, Murindwa Dickson, yanenze uburyo bukoreshwa n’ubuyobozi mu rwego rwo kugera k’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwuzuye, ari nabyo byabaye intandaro yo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano ashinzwa ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi no kurwanya gahunda za Leta, ndetse akaba ari nabwo yatangiye gukekwaho kuba yaba akorana n’imitwe irwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.”

Murindwa Dickson akorana na RNC irwanya Leta y’u Rwanda

Bamwe mu bayobozi ntibahwemye kugaragaza ko uyu afite ibitekerezo byangisha abaturage ubutegetsi buriho ndetse ko n’inyinshi muri gahunda za Leta azirwanya aho kuzikurikiza.

Umwe mu bayobozi bakomeye utashatse ko amazinaye agaragazwa ku bw’impamvu z’umutekano we n’umuryango we, avuga ko uyu Murindwa Dickson, ntacyo Leta y’u Rwanda itamuhaye ariko ngo babona yarananiranye akajya kwifatanya n’abanzi b’igihugu.

Uyu muyobozi avuga ko uyu Murindwa Dickson nawe yiyunze n’abo bita ibigarasha (abahoze bakorana n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakaza kwitandukanya nabwo bagahitamo kuburwanya).

Uyu muyobozi agira ati: “Murindwa ntacyo Leta itamuhaye ariko ayitera umugongo ahitamo kwifatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi, nitwe twamwishyuriye amashuri ariga arayarangiza, sinumva uburyo umuntu ahitamo kwigira intagondwa, anenga ibyemezo n’amategeko ya Leta aho kugira ngo ashigikire ubuyobozi bwamufashije gutera imbere akazana ibitekerezo bituma abaturage bashobora kwigumura ku butegetsi, twashyiragaho amategeko we akazana ibitekerezo byo kuyarwanya, byatumye dukeka ko yaba akorana n’imitwe irwanya ubutegetsi, twashatse kumufunga aratoroka, ariko ubu ndakeka ko yamaze kwigaragaza ko afite aho ahuriye n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Kugeza ubu ibizwi neza nuko uyu mugabo yifatanyije n’umwe mu mitwe wa politike urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RNC ukorera mu buhungiro, dore ko yanagaragaye mu makuru ya bimwe mu bitangazamakuru ndetse no kuri youtube ari kwifatanya na RNC mu bikorwa byo kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu mutwe wa politiki wa RNC, Murindwa Dickson akorana nawo, ni umutwe  wibumbiyemo benshi mu bo Leta y’u Rwanda yagiye iha amahirwe yo kwiga ariko bakaba barayiteye umugongo bakaba bafite ibitekerezo byo kuyirwanya, ndetse bakomeje umugambi wo gukomeza kuyirwanya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM