Mu gihe hirya no hino mu gihugu Leta y’u Rwanda ishishikajwe no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ndetse hanimakazwa umuco w’uburinganire hagati y’abahungu n’abakobwa, ishuri EMVTC Remera TVET School, rikomeje gushyigikira iyi gahunda riha amahirwe angana ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo kurigana bagahabwa amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro bibafasha kuba bajya ku isoko ry’umurimo ndetse bakabona akazi mu buryo butabagoye.
EMVTC Remera TVET School ikomeje gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro aho kuri ubu hari urubyiruko n’abakuze bamaze kuhakura ubumenyi ndetse babwifashisha mu kwiteza imbere.
Aba barimo abagore n’abagabo ndetse n’abasore n’inkumi bagaragaza ko iri shuri ryabagiriye umumaro.
Bamwe mu bari n’abategarugori bize muri iri shuri bagaragaza ko byabagiriye umumaro ndetse bahamya ko icya mbere ari ugutinyuka bakagana imyuga by’umwihariko ubukanishi.
Ujeneza Joyeuse agira ati: “Icyatumye nzakwigamo ni uko nabikundaga, njyewe kugiti cyanjye narabikundaga numva nyine ari ibintu bindimo mfata umwanzuro wo kuza kubyiga noneho ngize amahiwe birampira, ikindi ni uko nabishishikarijwe n’abantu benshi kandi abakobwa benshi nanjye nabashishikariza kuza nabo bakayiga kuko ni umwuga mwiza cyane, imbogamizi yambere umukobwa ahura nayo mu kwiga ubukanishi ni ukwisanga ari wowe mukobwa urimo wenyine, ikindi ni ukumva ko ibintu byo guterura bigoye ku bakobwa, ariko iyo umaze kubimenyera wabikunze ntambogamizi nimwe uhura nayo, iyo ugeze hanze abenshi batangira kukwibeshyaho bavuga bati ‘ese buriye umukobwa ni gute aza mu bukanishi?’ ugasanga ntibabyumva neza ariko iyo uberetse icyo uzi n’icyo ushoboye nibwo bahita bumva ko nawe ushoboye.”
Mukankuranga Athanasie yungamo agira ati: “Natangiranye n’iri shuri muri 2013, dutangira twumva ko dufite intego yo kugira ngo tugire aho tugera, uko burya bukira niko nagendaga ndushaho kubikunda kugeza aho nanjye numva ko ngomba kubyiga, mfata umwanzuro ninjira mu ishuri ndiga, nakoze ikizamini nk’abandi ndanagitsinda rwose, ubwo rero mfite seritifika mekanike yanjye kandi ndi inararibomye muri iri shuri kuko amakuru yose y’iri shuri nshobora kuyakubwira, ari bijyanye n’ubukanishi nabyizeho cyane ku buryo nabitangira ubuhamya, ni umwuga mwiza kuko umukanishi ntajya aburara nta nubwo ajya abwirirwa, nubwo wavuga ngo uri umumama icyangombwa ni ukwitinyuka, birashoboka ko umubyeyi yakwiga ubukanishi, turanabafite bize imyuga ndetse bubatse amazu bakuye mu bukanishi.”
Nshimiye Jacques, Umuyobozi wa EMVTC Remera TVET School, avuga ko kuba bigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, ari ibintu bifasha ababagana kuba bagira amahirwe menshi yo kubona akazi ngo kuko ibyo bigisha ni ibiba bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Uyu muyobozi avuga ko imbogamizi ihari ari uko ababayoboka bakiri bake by’umwihariko ab’igitsina gore bakaba bakiri bake cyane, gusa akavuga ko bagikomeje gukora ubukangurambaga ngo abari n’abategarugori babashe kwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babashe kuba benshi ku kigero gishimishije.
Yagize ati: “Tumaze imyaka 11 mu kazi aho umunsi ku wundi twigisha urubyiruko amasomo afitanye isano n’akazi gakorerwa ku isoko ry’umurimo, aho abakoresha benshi baba bifuza abakozi babafasha gukora gahunda zitandukanye zijyanye n’ubumenyi ngiro, uruhare rw’ishuri mu gushishikareza umwana w’umukobwa cyangwa se igitsina gore kwitabira imirimo y’imyuga n’ubumenyingiro ruhoraho kandi rugendana na gahunda ya Leta yo gushishikariza urubyiruko muri rusange abakobwa n’abahugu kwitabira imyuga n’ubumenyi ngiro, navuga ko muri izo gahunda Leta ishyize imbere umwaka utaha wa 2024 biteganijwe ko 60% by’abana bajya mu mashuri yisumbuye bahitamo amashami berekezamo bagomba kujya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubwo muri abo bana harimo abakobwa n’abahungu.”
“Navuga ko ubwitabire bukiri buto kuko hari imbogamizi nyinshi zagiye zibaho cyane cyane izishingiye ku muco aho twumva ko imyuga n’ubumenyi ngiro ari ibyigwa n’abananiwe kwiga andi masomo, ntabwo ariko kuri kuko ntabwo umwana ugiye kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro aba yarananiwe kwiga ibindi, haracyari intabwe ndende kugira ngo abantu babashe kumva neza ko imyuga n’ubumenyi ngiro ifite akamaro. Uyu munsi navuga ko tukiri mu kigero kiri hasi mu bijyanye n’urubyiruko rwitabira imyuga n’ubumenyi ngiro, by’umwihariko ku bakobwa navuga ko intambwe ikiri hasi cyane, abanyeshuri twakira bose 4% nibo baba ari abakobwa, haracyakeneye gutera intambwe ndende ku bintu bya gender cyangwa se mu gukangurira abakobwa kwitabira amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro. Dukora uko dushoboye tubakangurira kwitabira ibijyanye n’ubumenyi ngiro cyangwa imirimo bita ko ari iy’abagabo.”
Umuhoza Rwabukumba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, aho iri shuri rya EMVTC Remera TVET, ribarizwa avuga ko bitewe n’uko hari urubyiruko rwinshi rudafite akazi bakora uko bashoboye bamwe bakabafasha kwiga imyuga, by’umwihariko ngo kuko abana b’abakobwa bashobora kugerwaho n’ingaruka nyinshi betewe n’ubushomeri, bagerageza kubashyira hamwe bakabashakira icyo bakora.
Yagize ati: “Mu gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira umurimo ni nk’urundi rubyiruko rwose kuko dufite ikibazo cy’uko mu mujyi hagaragara ikibazo cy’ubushomeri bwinshi cyane bitewe n’imiterere y’ahantu ugasanga baranga gukora imirimo iyo ariyo yose, ariko abakobwa bakagiramo ingaruka nyinshi aho bashobora kujya gushaka ubwo bushobozi babushaka mu buryo butari bwo, bashobora gusambanywa, bashobora guterwa inda zitateganijwe, ugasanga umwana w’umukobwa arahaguye, uyumunsi amahirwe dufite abagomba kwiga bariga, turimo turagerageza kubasaba ushoboye kuba yakwiga ikintu cyijyanye n’umwuga tukamushyira hamwe n’abandi akaba yabyiga cyangwa se abize nanone tukabashyira hamwe, abongabo bize imyuga barangije tukabashyira hamwe, abashoboye kuba bashaka ubucuruzi nabo tukabashyira hamwe tukabaha aho bacururiza kuko Leta yubatse udusoko, ni icyo turimo dukora uyu munsi kugira ngo dukore uko dushoboye ngo batirirwa bicaye.”
Uyu muyobozi avuga ko hari imyuga imwe nimwe abari n’abategarugori bitinya kujyamo irimo ubukanishi, ubwubatsi n’ibindi ngo kuko usanga bumva ko ari iy’abagabo gusa, ariko akavuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo abari n’abategarugori bumve neza ko bashobora gukora n’ibyo abagabo bakora, babashe kugana amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ishuri EMVTC Remera TVET School riherereye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, rimaze imyaka isaga 10 ritanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri basaga 250.
By Carine Kayitesi




