Amakuru

Eden Care yiyemeje gufasha abanyarwanda kumenya uko ubuzima bwabo buhangaze mu buryo buboroheye

Ikigo cy’Ubwishingizi mu by’ubuzima cya Eden Care Insurance, kiravuga ko kigiye kujya gifasha abakigana kubona uburyo buboroheye mu buvuzi aho nibura buri Munyarwanda wese yajya abyuka mu gitondo mbere y’uko ajya mu yindi mirimo akamenya uko ubuzima bwe buhagaze yifashishije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga cyashyiriyeho abanyamuryango n’abakiriya bacyo kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza buzira umuze.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Eden Care mu Rwanda, Kevin Rudahinduka, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 23Ugushyingo 2023, aho yagezaga ku banyamakuru ibijyane n’ubwishingizi bushya bwashyizweho n’iki kigo ayoboye.

Kevin Rudahinduka agaruka ku bishya ikigo cya Eden Care kizanye muri gahunda z’ubwishingizi mu by’ubuzima mu gihe heri ibindi bigo bimaze igihe kinini bitanga serivisi z’ubwishingizi mu by’ubuvuzi, yavuze ko igishya ari uko bifuza ko buri muntu wese yajya abyuka akabona amakuru ku byerekeye ubuzima bwe mu buryo butamugoye.

Yagize ati: “Ikintu navuga special (gishya) mwakitega ni uko nibura buri muntu wese abyuka areba telephone ye asoma amakuru, icyo twifuza ni uko uzajya ubyuka ureba ubuzima bwawe, ukoresheje Eden Care, ubuzima ni ubwawe, ni ukubera iki udashobora kugira amakuru ku buzima bwawe uko buhagaze, ukamenya ngo ahangaha niba umutima wanjye utera gutya, uyu munsi ndashaka ko utera gute? Ni uburenganzira bwawe kugira ngo ubeho neza kuko amafaranga urimo ukorera nutabasha kugira ubuzima bwiza ntuzigera uyishimishamo.”

Kevin Rudahinduka, Uyobora Eden Care mu Rwanda

Uyu muyobozi yavuze ko batanga izi serivisi bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga abaturage basanzwe bafite.

Yagize ati: “Turimo turakoresha ibintu mufite kugira ngo tubahe amakuru ku buzima bwanyu ubashe kuyamenya neza niba unagiye no kwa muganga ubashe gufatwa neza kubera ko uzi amakuru y’ubuzima bwawe.”

Yamaze impungenge abatekereza ko serivisi z’ikigo ayoboye zizajya zigera ku bantu bafite telephone zigezweho, aho yavuze ko n’abafite uduterefone duto bazajya baba bafite ubushobozi bwo kubona serivisi batanga.

Eden Care Insurance ni ikigo gisanzwe gitanga serivisi z’ubwishingizi mu buzima hifashishijwe ikoranabuhanga.

Serivisi zose zitangwa na Eden Care Insurance ziboneka hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kuzibona yifashishije telefone ye mu gihe afitemo apurikasiyo (Application) ya Eden Care Medical, ubundi akaba yakwikorera ibisigaye, birimo kureba amafaranga ashobora kwivurizaho, uko ubuzima bwe buhagaze n’ibindi.

Izi serivisi zitangwa n’iki kigo, ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo bikigaragara by’abantu batabasha kubona serivisi z’uburwayi bwo mu mutwe uko bikwiye.

Ukoresha Eden Care ashobora kubona amahirwe yo kugabanyirizwa igiciro cy’aho akorera siporo nko muri ‘Gyms’, koga, kwiruka muri marato (Marathon) n’ibindi birimo kurira imisozi miremire bizwi nka Hiking.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM