Bamwe mu baganga bakora ubuvuzi bwongerera umubiri ubushobozi, bavuga ko kuba, ubu buvuzi butangirwa ku bitaro bikuru gusa ndetse no kuba hari na service zitishyurwa ku bwishingizi ubwaribwo bwose mu Rwanda, bituma ubu buvuzi busigara inyuma.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga inama yiga ibikorwa by’ubuvuzi bigamije kongerera ubushobozi umubiri (Rwanda Rehabilitation Conference) hashakwa igisubizo cy’icyerekezo 2030.
Mu rwego rw’ubuzima habaho icyo bita uburenganzira bw’umurwayi ,aho agomba kubona ubuvuzi bwose. ariko byagaragaye ko hari aho bitubahirizwa kuko abarwayi bacyenera ubuvuzi bwongerera umubiri ubushobozi ibizwi nka (Rehabilitation) batabona ubuvuzi bwose uko bwagennwe, kuko izi service zitaboneka kubigo nderabuzima. kugira ngo umuturage abone iyi service akora urugendo rurerure ajya kubitaro bikuru ndetse naho ntibyoroha kuko haba hari abaganga 2 gusa bakira aba barwayi bose, ikibazo gikomereye aba baganga kuko abacyenera iyi service ari benshi
Assoc. Prof David TUMUSIIME, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu buhanga bw’ibinyabuzima na eUbuzima (CEBE) cya Kaminuza y’u Rwanda, agaragaza ko hakiri ikibazo cy’uko serivisi z’ubuvuzi bwa rehabilitation (kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwayi), bukiboneka ku bitaro by’uturere n’ibitaro by’ikitegererezo gusa, nyamara ngo usanga abaturage benshi bakenera izi serivisi baba bari ku bigo nderabuzima.
Yagize ati: “Ikibazo kirahari haba mu gihugu ndetse no mu karere kijyanye n’ubuvuzi bwa Rehabilitation, kuko ababukora baracyari bake n’ibikoresho nabyo biracyari bike, cyane cyane noneho iyo ugeze aho bavurira abantu cyangwa se aho twakwita muri health facilities (amavuriro) ziri mu cyaro usanga abavura muri rehabilitation ari bake cyane, icya kabiri ni uko abantu bari mu cyaro usanga bitaborohera kugira ngo bagere aho bashobora kubona ubwo buvuzi, …abavuzi benshi bo muri rehabilitation ubasanga ku bitaro by’icyitegererezo, ku bitaro by’uturere baba ari bake, ku bigo nderabuzima ntabahari, ni ukuvuga ngo rero babantu bashaka ubuvuzi bwa rehabilitation ku bigo nderabuzima ari nabo benshi ntabwo babubona.”
Assoc. Prof Sagahutu Jean Baptiste, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima (UR/CMHS), avuga ko nubwo hakiri imbogamizi ndetse mu gihugu hakaba hari abantu bake biza kandi bashoboye gukora ubu buvuzi hari byinshi bamaze kugeraho kandi bishomishije.
Yagize ati: “Ni imbogambizi muri system y’ubuzima yo mu Rwanda kuko biterwa n’ubushobozi bw’igihugu, ariko bigaterwa n’abantu bahari ku isoko ry’umurimo, abize rero imintu bya Occupational therapy…. ntago baraba benshi mu gihugu, baracyari bakeya ariko nkatwe tubigisha muri Kaminuza y’u Rwanda turimo turagenda tugerageza kugira ngo harangize buri mwaka abanyeshuri bahagije, ibyo turi kuvuga bya Rehabilitation (kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwayi), usangamo physiotherapy (ubugororangingo) akenshi usanga ari babiri”
Aba baganga kandi bavuga ko hari nikibazo cyuko muri service z’ubuvuzi bukoresha ibikorwa ( Occupational Therapy) ntabwishingizi nabumwe mu rwanda bukorana nayo, ikibazo gikomereye abagana iyi service kuko bisaba kwishyura 100%
Madame BAGAHIRWA Irene, Umukozi ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima( RBC) avuga ko kubufatanye nizindi nzego ibi bibazo biri gushakirwa umuti urambye.
Yagize ati: “Urebye aho twavuye n’aho tugeze ubungubu navuga ko hashimishije, kuko mbere ntanubwo twari dufite n’aya mashuri yigisha abahanga mu bya rehabilitation (kuvura no gusubiza mu buzima busanzwed abarwayi), ubu rero uko kaminuza y’u Rwanda igenda ibasohora niko bagenda bashyirwa mu myanya kugira ngo bite ku banyarwanda, ariko kuba batarashyirwa ahantu hose ntabwo urwego rw’ubuzima rwacecetse n’iyo mpamvu twabigejeje hazi ku mujyanama w’ubuzima kugira ngo adufashe mu gutahura icyo kibazo hakiri kare narangiza uhuze umuntu n’urwego rumwegereye kugeza ageze ku bitaro bikwiriye kumufasha, ikindi hari ibitaro bigenda bishyirwaho hirya no hino byihariye bifasha abantu bafite ubumuga.”
Ubuvuzi bwa Rehabilitation bwatangiye gukorera mu Rwanda mu 1962 mu kigo cya Gatagara, ubu buvuzi bugizwe nibice 3 byingenzi aribyo ubugororangingo,( (Physiotherapy) insimburangingo n’inyunganirangingo(prosthetics and orthotics) ndetse nubuvuzi bukoresha ibikorwa(Occupational Therapy).