Amakuru

Nugira isoni zo gufata agakingirizo ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti – Dr Basile Ikuzo

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yavuze ko nta wukwiriye kwigira ntibindeba mu guhangana na Virusi itera SIDA, ndate nta muntu ukwiriye kugira isoni zo kujya gusaba cyangwa kugura agakingirizo, kuko ari uburinzi bukomeye kwo kwirinda no gukumira ubwanda bushya bwa virusi itera SIDA.

 

Ibi Dr Basile yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ikoreshwa ry’agakingirizo.

Dr Dr Basile yagaragaje ibyiza byo gukoresha agakingirizo ndetse n’umusaruro gakomeje gutanga mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, aho yavuze ko gukoresha agakingirizo ari uburyo bwizewe kandi buhendutse, yanavuze ko igihe kigeze ngo abantu bavugishe ukuri ko bidateye isoni kugura agakingirizo kuko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA adaterwa ipfunwe no kujya gufata imiti.

Yagize ati: “Nugira isoni zo gufata agakingirizo ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti.”

Yashimangiye ko virusi itera sida igihari kandi ko kuyirinda ari ugukoresha agakingirizo ku bananiwe kwifata ndetse anashimira abafatanyabikorwa bakomeje gufatanya muri gahunda yo kurandura iyo virusi itera sida.

Yagize ati: “Dufatanije na bafatanyabikorwa bacu barimo AHF, Rwanda NGO Forum, n’abanyamakuru barwanya Sida (Abasirwa) dukomeze kwigisha ko agakingirizo gakoreshejwe neza karinda ubwandu bushya, kandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo mbere yuko habaho umunsi w’abakunda ni byiza kuko abakunda bagomba nabo gukoresha ako gakingirizo kugira ngo birinde kuba bakwandura virusi itera sida.”

Dr Ikuzo avuga ko buri wese akangurirwa kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kabanyana Nooliet w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), uyu munsi ni umunsi w’amateka mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya sida.

Yagize ati: “Ubwandu bushya bwa virusi itera sida bugenda bugaragara mu byiciro byihari aribyo Indangamirwa (Key Population) ndetse no mu rubyiruko rw’abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato aho bigaragara ko ubwandu buri hejuru bityo rero agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe mu gihe bagakoresheje bagamije kwirinda ubwo bwandu bushya bwa virusi itera sida.”

Yakomeje avuga ko kwizihiza uyu munsi ari ukwibukiranya ko virusi itera sida igihari bityo hagakoreshwa agakingirizo neza kuko biturinda kwandura za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bityo rero tukaba dushishikariza urubyiruko ko ku munsi w’abakundana aho bahana indabyo bajye banibuka ko n’agakingirizo ari ngombwa kugira ngo kabarinde izo ndwara twavuze haruguru.

Uyu munsi mpuzamahanga wa gakingirizo wijihijwe umunsi umwe mbere y’umunsi w’abakungdana, aho ibirori byo kuwizihiza bikaba byahuje inzego zitandukanye zirimo Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), AHF Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) n’Ihuriro ry’Abanyamakuru bandika ku buzima barwanya Sida (ABASIRWA).

Imibare igaragaza ko buri mwaka AHF yinjiza mu Rwanda udukingirizo turi hagati ya miliyoni enye n’eshanu. Ni mu gihe mu gihugu hose hinjira miliyoni 30 z’udukingirizo ku mwaka.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top