Amakuru

Rwanda:Ubuhinzi n’ubworozi bukoreshejwe ubumenyi ibanga ry’ inyongeramusaruro

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi mu Rwanda hakomeje gahunda yo kwegereza abahinzi Ifumbire y’imborera cyangwa imborera ituruka ku bisigazwa by’inyamaswa n’ibimera byaboreye ahantu.

Ni nyuma y’ Aho ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko Imborera ikungahaye ku byangombwa bitunga ibimera.

Uwineza Heriette, guturuka muri Next farm avuga ko borora bagahinga ndetse bakanacuruza umusaruro uturuka Ku bworozi n’ ubuhinzi.

Nk’ umuyobozi wa Next farm avuga ko we n’ abagenzi be bamaze kubona ko abagabo babo badashobora guhaza ingo bahisemo gutangira korora ingurube.

ATI” Twatangiriye Ku ngurube imwe tukajya tuyigaburira ibishishwa by’ ibirayi n’ ibindi biryo,twagiye tuzamuka buhorobuhoro tugura ibiraro twazamutse tuva Ku ngurube 2 ziroroka tugera Ku 10 tugura hegitare 3 z’ ubutaka,…”

Uwineza yemeza ko ubu bworozi bwatumye babona ifumbire yo guhinga ikindi ngo ni uko icyo benshi bita imyanda n’ ibisigazwa nk’ ibitiritiri bo bakomeza kubibyaza umusaruro.

Magingo aya,Next farm ifite ingurube zirenga 70 mu gihe ikiri kimwe Kigeza kuri 2.500 y’ amanyarwanda.

Dominique Savio Mbabazi , washinze Golden Insects Ltd i Musanze avuga ko ubukungu bwisubira bushingiye mu gukoresha neza ibibora mu kubona amafumbire y’ imborera.

ATI” N’ ubwo umuhinzi agomba gukoresha imbaraga mu kongera umusaruro ariko akeneye kumenya akamaro k’ifumbire mvaruganda itanuka y’ umukara ivanze n’ amatotoro, amase.”

Imbabazi ashimangira kandi ko ingarane ya Nduba itakagombye kuba igisubizo Ku buhinzi bukeneye gukoresha amafumbire y’ imborera ahubwo hakifashishwa ubumenyi ngiro mu kuvanga amafumbire meza.

Dominique Savio Imbabazi asohoza Kaminuza yanditse igitabo cyerekana ko iyo iminyorogoto myiza iriye ibishingwe bitanga ifumbire yujuje ubuziranenge, bityo umusaruro w’ imyaka wiyongera Ku rwego rushimishije.

Dominique Savio Imbabazi anasangiza abahinzi ubunararibonye Ku buhinzi bw’amaronji,indimu ariko bifumbira n’ imborera, amaganga y’ amatungo nyuma yo gutunganywa ruganda imborera mvaruganda Iza mu mwoko abiri ikomeye (solide) ni ay’ amazi (liquids).

Serge Ganza , uyoboye Africa Food Suppliers avuga ko Sosiyete ye iha abahinzi imbuto ikanabagira inama z’ uburyo bagana isoko.

ATI” N’ ubwo dukorana n’ abahinzi bya hafi cyane, intego nyamukuru ni uko twifuza ko bayoboka imihingire ya kijyambere ibyo bakabigeraho tubahugura kugira ngo bagire ubumenyi Ku inyongeramusaruro ariko banazirikana Aho bahita bakura isoko.”

Umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top