Amakuru

Karongi: Abaturage barashima ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda

Mu karere ka Karongi, abaturage barashima cyane imirimo itandukanye yakozwe na Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) binyuze muri gahunda yayo yo guteza imbere imidugudu y’icyitegererezo. Iyo gahunda igamije kurwanya ubukene hifashishijwe kwigiranaho no gushimangira ubumwe mu muryango nyarwanda, ikaba yarakunzwe cyane n’abaturage bahatuye.

Mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura, hubatswe ubwiherero burenga 400, hatanzwe amatungo magufi, hatewe ibikoni by’imboga, hatangwa amazi meza kandi abaturage bashishikarizwa kwinjira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Izi ngamba, zatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50, zatumye ubuzima bwa benshi buhinduka.

Donatille Mukantwari, umwe mu bahawe iyi mfashanyo, ashimira CRR ku mpinduka zazanwe n’iyi gahunda: “Croix Rouge yampaye ihene, yatumye nkura inka ikamwa. Nanashoboye kwinjira mu itsinda ry’ubwizigame, maze nzigama amafaranga. Uyu munsi, nabashije gusana inzu yanjye, abana banjye bajya ku ishuri, kandi ndiyishyurira ubwisungane mu kwivuza. Muri macye, ubu mbayeho neza, bitandukanye cyane n’ubuzima bubi nabagamo mbere y’ukuza kwa Croix Rouge y’u Rwanda.”

Rose Nyirashyirambere, umuyobozi w’umudugudu wa Gitarama, yagaragaje ingaruka nziza z’ibi bikorwa ku muryango wabo: “Ibi bikorwa bya Croix Rouge byagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu. Byagabanyije indwara zituruka ku mirire mibi, byagabanyije abana bava mu mashuri, kandi byashimangiye ubumwe n’ubufatanye mu baturage.”

Nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, Rose Nyirashyirambere asaba abaturage gukomeza gushyiraho imbaraga kugira ngo bagere ku kwigira: “Turashishikariza abaturage gukora cyane kugira ngo bashobore kwigira, kuko ubufasha bw’amahanga ntibuzahoraho iteka.”

Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ububanyi muri Croix Rouge y’u Rwanda

Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ububanyi muri Croix Rouge y’u Rwanda, yagaragaje ko yishimiye cyane uburyo ibikorwa by’iyi gahunda byagize ingaruka nziza ku baturage: “Turishimye cyane kubona ibi bikorwa bifasha abaturage. Bigamije kubarinda, kubateza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere ry’ubukungu.”

Yakomeje ashimangira umuhate wa CRR wo gukomeza gufasha abari mu bibazo: “Croix Rouge ikora ibishoboka byose ngo irinde kandi izamure abantu bari mu bibazo, ntaheza cyangwa ivangura, kandi ifatanya nabo mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”

Croix Rouge y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere abaturage bo mu karere ka Karongi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, by’umwihariko mu murenge wa Bwishyura, aho yubatse ubwiherero 120 bufite agaciro ka miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, itanga amatungo 400 afite agaciro ka miliyoni 20, ndetse itanga imbangukiragutabara mu nkambi ya Kiziba ifite agaciro ka miliyoni 75.

 

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM