Amakuru

U Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya Virusi ya Marburg

Nyuma y’uko hamenyekanye abarwayi bafite ibimenyetso bya Virusi ya Marburg mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ingamba zihamye zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 27 Nzeri 2024, MINISANTE yavuze ko inzego z’ubuzima zatangiye gukurikirana byihuse abahuye n’abanduye kugira ngo birinde ikwirakwira ry’iyi ndwara ikaze ifite ubukana bukomeye nka Ebola.

Nk’uko MINISANTE yabitangaje, hashyizweho uburyo bwo guhangana n’iyi virusi mu bitaro no mu bigo nderabuzima byose.

Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo ariko barushaho kwita ku isuku no kwirinda gukorakora amatembabuzi y’abantu banduye.

Mu itangazo ryayo Minisiteri y’Ubuzima yagize iti: “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.

Iyi virusi ikwirakwizwa n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, kandi kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo bizwi. Gusa abarwayi bakitabwaho neza ku gihe bafite amahirwe yo gukira.

MINISANTE yashyizeho umurongo wa telefone 114 ku buryo uwo ari we wese wumva afite ibimenyetso nk’umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kuruka, cyangwa kuribwa mu nda ashobora guhamagara akitabwaho vuba na bwangu.

MINISANTE kandi yashimangiye ko n’ubwo Marburg ifite ubukana, kuyirinda bishoboka mu gihe abantu bitwararika isuku n’ubwirinzi nk’uko byakoreshejwe no kurwanya Ebola.

Icyo bifuza ni uko buri wese yitabira izo ngamba kandi akamenya amakuru ahagije ku buryo bwose bwo kwirinda.

Iki cyorezo cyateye ubwoba kuva cyatangira kumenyekana, ariko u Rwanda rukomeje gufata ingamba zose zishoboka mu guhangana nacyo, rukaba rwizeza abaturage ko inzego z’ubuzima ziri maso mu gukumira ikwirakwira ryayo.

Abaturage barakangurirwa kwirinda imvugo ziteye ubwoba no gukurikiza amabwiriza y’ubuzima.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM