Amakuru

Abantu 6 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Nyuma y’iminsi mike icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batandatu bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, mu gihe abarwayi bayo bamaze kugera kuri 26 hirya no hino mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko abenshi mu bamaze kwandura ari abakozi bo kwa muganga, cyane cyane abita ku barwayi b’indembe.

Yagize ati: “Abenshi mu bamaze kwandura cyangwa gupfa ni abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakoraga hafi y’abarwayi barembye.”

MINISANTE yatangaje ko irimo gushyira imbaraga mu gushakisha no gukurikirana abantu bose bahuye n’abanduye, kugira ngo hakorwe ibishoboka mu kubakingira no kubakurikirana hakiri kare.

Dr. Nsanzimana yashimangiye ubukana bw’iki cyorezo, aho gifite ibyago byinshi byo guhitana uburwayi utavuwe kare.

Ati:“Indwara ya Marburg ni icyorezo gifite ubukana bukomeye cyane, ariko turimo gushyiraho ingamba zo gupima vuba no gukurikirana abarwaye kugira ngo hirindwe ko hagira abandi bahitanwa nayo.”

Yasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’ubuzima, no kwirinda ibihuha byakwirakwiza ubwoba.

Ati: “Turashishikariza Abanyarwanda kuguma batekanye, bagakurikiza amabwiriza yose atangwa n’inzego z’ubuzima, kandi bakirinda amakuru atari yo ashobora gutera panique,ni ngombwa ko dukorera hamwe nk’uko twabigenje mu bihe by’ibyorezo byabanje.”

Minisitiri w’Ubuzima yihanganishije imiryango y’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati: “Duhanganishije imiryango yabuze ababo, kandi turabizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.”

Nubwo kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo rw’iyi ndwara biraboneka, Leta ikomeje gukoresha uburyo bwifashishwaga mu guhangana na Ebola, harimo gupima abanduye, gukurikirana abahuye nabo no kubashyira mu kato.

Iyi ndwara ya Marburg yandura binyuze mu guhura n’amatembabuzi y’umuntu wanduye. Leta ikomeje kwita ku buryo abitabye Imana bashyingurwa mu cyubahiro, hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo mu gihe cyo gushyingura.

Dr. Nsanzimana yasabye abaturage kwihutira kugana kwa muganga igihe babonye ibimenyetso nk’umuriro mwinshi, gucika intege no kuribwa imikaya.

Ati:”Iyo ubuvuzi butanzwe hakiri kare, amahirwe yo kurokoka ariyongera. Turakangurira umuntu wese wumva arwaye kugana abaganga byihuse.”

MINISANTE irakomeza gukurikirana hafi iki kibazo, kandi ikangurira abaturage gukurikiza amabwiriza atangwa n’abashinzwe ubuzima kugira ngo iki cyorezo kikumirwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM