Ku wa 29 Nzeri 2024, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali (G.S Camp Kigali) habaye umwiherero udasanzwe wahuje intore zihagarariye abandi, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ikigo, n’abanyeshuri b’ishuri ryose. Uyu mwiherero wari ugamije kwimakaza indangagaciro z’ubutore, ubudashyikirwa, isuku, ikinyabupfura, no gutsinda neza mu masomo, hagamijwe guteza imbere umuco wo gukorera hamwe no kugirana ubumwe.
Ishimwe Ange, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu muri G.S Camp Kigali, yagaragaje ko uyu mwiherero wabahaye ubumenyi bukomeye.
Yagize ati: “Twize indangagaciro za Kinyarwanda nk’ubumwe n’ubutwari, kandi tuzabyigisha abandi tubana mu Isibo. Twiyemeje gufatanya na bagenzi bacu kugira isuku, kubungabunga ibikoresho by’ishuri, no guteza imbere uburere bwiza.”
Uzabakiriho Ernest, undi munyeshuri w’iyi shuri, yibanze ku kamaro ko gukorera hamwe no kuba intangarugero.
Ati: “Twungutse uburyo bwo gufatanya no kugira ubunyangamugayo. Ubu tugiye kubyifashisha mu gutoza abandi ibyo twize, twirinda amakosa kandi dufatanya gukemura ibibazo.”
Habimana Thaddeus, umwe mu barimu, yashimye cyane inyigisho zatanzwe, avuga ko zagiye ku murongo w’imyigishirize.
Yagize ati: “Uyu mwiherero waduhaye ingamba nshya zijyanye no gukunda umurimo no gukorera hamwe, tukaba tugiye kuzishyira mu bikorwa mu byiciro byose by’amasomo.”
Mugisha Fred, umuyobozi w’intore z’ababyeyi barerera muri G.S Camp Kigali, yashimye uburyo ibiganiro byatanzwe, avuga ko byabaye intangiriro yo gusubira ku muco w’ubutore.
Yagize ati: “Nshimye uburyo abana bazanye ubumenyi buzabafasha kugarura indangagaciro mu miryango, ni ingenzi kandi twizeye ko bazabikwirakwiza no mu rugo.”
Jean de Dieu Niyonsenga, umuyobozi w’iki kigo, yagarutse ku ntego y’uyu mwiherero, avuga ko inteko y’intore ifite igisobanuro gikomeye mu kubaka abanyeshuri bafite icyerekezo cyiza.
Yagize ati: “Turifuza ko izi ndangagaciro z’ubutore zizakomeza kuganza mu banyeshuri bacu, bigatuma batsinda neza, bagira uburere bwiza, isuku, n’ikinyabupfura.”
Ruhashya Robert, Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Nyarugenge, yashimye cyane iki gikorwa avuga ko ari isomo ryiza ibindi bigo byakwigiraho
Ati: “Iki gikorwa ni agashya mu Karere ka Nyarugenge, kandi cyerekanye ko intego yo kwimakaza umuco w’ubutore mu banyeshuri ari ingenzi cyane. Ndashishikariza ibindi bigo gukora ibikorwa nk’ibi.”
Uyu mwiherero wagaragaje ko indangagaciro z’ubutore, ubunyangamugayo, isuku n’ikinyabupfura bigomba gufata umwanya ukomeye mu burezi bw’u Rwanda, bikazagira uruhare runini mu kubaka abanyeshuri bafite intego zo kubaka igihugu.