Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) yasabye buri wese bireba kugira uruhare mu gukurikirana uburyo amasoko ya Leta atangwa no gusaba amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’amasezerano ya Leta.
Ibi byatangarijwe mu nama yo kumurika raporo yiswe “Assessment on Knowledge, Attitude, and Practice on Open Contracting in Public Procurement in Rwanda,” yabereye i Kigali, ikitabirwa n’abayobozi b’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’abanyamakuru.
Mu ijambo rye, Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, yagize ati: “Ni isesengura rije ryunganira ubundi busesenguzi dusanzwe dukora. Muri 2020-2021 twakoze ubusesenguzi ku byuho bya ruswa biri mu mitangire y’amasoko by’umwihariko tureba ku bikorwa remezo muri rusange. Twasanze ko ruswa igihari mu mitangire y’amasoko, …bigaragaza ko mu mitangire y’amasoko ya Leta harimo ibyuho byinshi bya ruswa kandi amafaranga ajyamo ari menshi cyane ajya muri ruswa. Ni ngombwa rero muri iyi gahunda y’impinduramatwara icyo twita NST2, imiryango itegamiye kuri Leta, itangazamakuru twumva ko gukurikirana imitangire y’amasoko ya Leta bitureba.”
Yongeyeho ati: “Ntibireba inzego za Leta zishyira mu bikorwa ingengo y’imari gusa, natwe nk’abaturage tureberera abandi tugombye kuba dusaba ngo muduhe ayo makuru, kandi ayo makuru agomba kugaragarira mu batsindiye amasoko kuko bagomba gushyirwa ahagaragara. …Umuntu yaba ashaka amakuru ku isoko runaka akeka ko habayemo ruswa mu kuritanga akaba yabona ayo makuru ku buryo butavunanye.”
Francine Gatarayiha, ushinzwe sisitemu yitwa UMUCYO inyuzwaho amasoko ya Leta, nawe yatanze ibitekerezo bijyanye n’iyi raporo agira ati: “Guhomba mu masoko ya Leta biba bigeze noneho ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano. Kugira ngo amasezerano akorwe nabi ni uko n’isoko riba ryaratanzwe nabi rikaba ryahabwa nk’umuntu utarikwiriye. Sisitemu icyo igerageza ni ukuzana kwa gupiganwa, …nk’urugero uru rubuga uko dukomeza kurwubaka ruzageza n’igihe aho amasoko atangwa habaye ipiganwa risesuye. Nibajya batanga isoko bazi ko bazanabibazwa, hazajya habaho kubanza gutekereza neza.”
Raporo yashyizwe ahagaragara igaragaza ko 71% by’ababajijwe babona itangwa ry’amasoko ya Leta mu Rwanda rirangwa no gukorera mu mucyo, nubwo hari inzitizi zirimo ruswa, ibikorwaremezo bya digitale bidahagije, no kuba amakuru atabasha kugerwaho na bose. Nubwo 55.56% by’ababajijwe bemera ko habaho gukorera mu mucyo mu byiciro byose by’itangwa ry’amasoko, ubushobozi bwo kubona amakuru no gushyira mu bikorwa ibyo basabwa bigaragaza intege nke mu nzego zimwe.
Abaturage basabwa gusaba amakuru no gukurikirana ibikorwa byose by’itangwa ry’amasoko kugira ngo habeho imikorere igaragara kandi ifite ubushobozi bwo guhashya ruswa. Transparency International Rwanda yiyemeje gukomeza gukora ubuvugizi no gukorana n’inzego zitandukanye mu guteza imbere uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta mu mucyo.