Amakuru

Rwanda- Abanyeshuri bakoze ibizamini biteguye gutera ishema u Rwanda

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Nu-Vision bakoze Isuzumabumenyi Mpuzamahanga rigenewe abanyeshuri biga mu yisumbuye (PISA) batangaje ko biteguye gutera ishema u Rwanda.

Ni isuzuma ritegurwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane mu by’ubukungu n’iterambere (OECD) rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu mibare, gusoma no mu by’ubumenyi bw’isi by’umwihariko uko bashobora gikoresha ubumenyi mu gukemura ibabazo bifatika bikaba bikorwa n’abanyeshuri batarengeje imyaka 15.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya, avuga ko ari bimwe mu batangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, ubwo hatangizwaga iryo suzuma ku rwego rw’igihugu rizamara igihe kirenga ukwezi n’ibyumweru bibiri.

Igiraneza Joshua uri mu banyeshuri bakoze iryo suzuma avuga ko uko yabonye ikizamini yasanze cyoroshye agereranyije n’uko yabitekerezaga, kandi atewe ishema no kuba ari mu bagize ayo mahirwe yo kugikora.

Ati: “Nishimiye ko ndi umwe mu batoranyijwe bagakora iri suzuma kandi iki kizamini cyari cyoroshye ngereranyije n’uko nabikekaga niteguye kubitsinda.”

Mugenzi we Mugabo Sami uvuga ko iryo suzuma ribafashije kumenya ko bakwiye kurushaho gukora ubushakashatsi kubera ko ibyo babajijwe bidashingiye ku byo biga mu ishuri gusa.

Ati: “Birasaba gutekereza birenze ku bisanzwe kuko bitandukanye n’ibizamini dusanzwe dukora mu ishuri bizadufasha gusoma cyane no gukora ubushakashatsi ku bintu byinshi bitandukanye kugira ngo tumenye ibitandukanye n’ibyo twiga mu ishuri.”

Mugabo akomeza avuga ko umunyeshuri ugize amahirwe akemererwa gukora icyo kizamini adakwiye kugira ubwoba ahubwo bakwiye kwigirira icyizere cyane ko baba bagiye guhagararira igihugu ahubwo bakarwana intambara yo kugihesha ishema.

Ati: “Mbere y’uko nkora nari mfite ubwoba ariko utaragikora namubwira ko akwiye kwigirira icyizere kuko ntabwo kiba gikomeye icy’ingenzi ni ukwiringira Imana kandi ukiyizera kuko uba ugiye guhagararira igihugu, twiteguye gutsinda tugahesha ishema u Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, avuga ko iryo suzuma rigamije kugereranya abana b’imyaka 15 n’ab’ahandi ku Isi kugira ngo bamenye amavugurura akenewe gukorwa muri politiki y’uburezi mu Rwanda.

Ati: “Niturangiza ibi bizamini ibizavamo bazabitwereka bakereka Igihugu aho bitameze neza n’ibikwiye kwitabwaho, ibihugu byinshi byitabiriye PISA mu myaka yashize byahinduye uburezi bwabo bakabihindura kugira ngo bigendane n’uko babonye bihagaze iyo raporo ni yo twebwe dukeneye cyane.”

Yongeyeho ati: “[…] Ibyo twabwira ababyeyi ni uko iri suzuma ari nk’uko umunyeshuri umwarimu amwigisha akamuha isuzuma ngo arebe niba ibyo yamwigishije yabyumvise, nababwira rero gufasha abana bafatanye n’ishuri hamwe n’abavandimwe kugira ngo bamurinde ubwoba kuko nta kidasanzwe.”

Biteganyijwe ko isuzuma rya PISA rizakorwa n’abanyeshuri bagera ku 7455 baturutse mu bigo by’amashuri 213 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho buri kigo cy’ishuri gikoreramo abanyeshuri 35 bikazarangira tariki 7 Kamena 2025.

Mu mwaka wa 2023, isuzumabumenyi rya PISA ryitabiriwe n’ibihugu 81, rikaba ryaribanze ku mibare aho amanota yasohowe mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Ni ibizamini bigaragaraza amanota abanyeshuri bagira mu birebana n’ubumenyi ku imari, gutekereza bigamije guhanga udushya ndetse no kuba biteguye guhangana n’ubuzima nyuma y’ubuzima bw’ishuri.

Kugeza ubu isuzumabumenyi rya PISA ribaye ku nshuro ya cyenda, rikaba rikomereje mu bihugu bitandukanye, bikaba biteganyijwe ko amanota azatangazwa mu mwaka wa 2026.

Mu 2000 ni bwo iryo suzuma ryatangiye gukorwa aho ryari risanzwe rikorwa buri nyuma y’imyaka itatu akaba ari bwo bwa mbere u Rwanda rubikoze.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM