Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rurasaba abikorera mu nzego zitandukanye gushyira imbaraga mu gutanga serivise nziza, yihuse kandi ishingiye ku byifuzo by’abakiriya, nk’imwe mu nkingi zikomeye zo guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu bw’igihugu.
Abikorera bavuga ko gutanga serivise inoze babigize umuco wa buri munsi. Mugisha Marie Noella, umwe mu bakozi ba Kigali Tents Tech, ikigo gikora amahema, avuga ko serivise batanga itangirira ku gutegura igikoresho kigenewe umukiriya kugeza kigeze aho kigomba gukoreshwa.
Ati: “Dukora ihema kuva ritangiye kudodwa kugeza rihagaze rigeze ku mukiriya. Tunakora isanwa ry’amahema yangiritse, tukayavugurura akongera gukoreshwa neza.”
Akomeza asobanura ko bakira abakiriya neza kandi bagashyira imbere ibyo bifuza. Ati: “Duharanira kwakira neza abagana ikigo cyacu, tukubaha umukiriya no kumwumvira. Intego yacu ni uko atahe anyuzwe, kuko ari byo biduha icyizere n’ishema.”
Mugisha anagaragaza ko mbere y’uko Kigali Tents Tech itangira gukora, abantu benshi bagombaga kujya mu mahanga gushaka amahema, bigatwara igihe n’amafaranga menshi. Ati: “Twaje gukemura izo mbogamizi, dutanga ibisubizo bikorerwa mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge.”
Ku ruhande rw’abakora ibikomoka ku mbaho, Hadji Abdoul Karemera avuga ko ubumenyi yakuye mu mashuri y’imyuga bwamufashije gusobanukirwa agaciro k’ibiti byo mu Rwanda.
Ati: “Mu gihugu cyacu hari ibiti bivamo imbaho nziza kandi ziramba. Ibikomoka ku mbaho zo mu Rwanda biraramba kurusha ibitumizwa hanze, bishobora kwangirika vuba iyo binyagiwe.”
Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, William Binigwire, ashimangira ko serivise nziza ari ishingiro ryo gukurura no kugumana abakiriya.
Ati: “Gutanga serivise nziza kandi yihuse ni ingenzi ku bikorera. Uko umwihariko wa serivise wiyongera, ni ko n’umubare w’abakiriya wiyongera, bityo ubucuruzi bukarushaho gutera imbere.”
PSF ivuga ko gukomeza kunoza serivise mu bikorera bizafasha kongera icyizere ku isoko, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guteza imbere iterambere rirambye ry’igihugu.
Kayitesi Carine






