Aba Ofisiye bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye, baturutse mu bihugu bigera kuri 20 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, batangaje ko gusangira umuco ari ingenzi kuko bibafasha kumenyana, bigashimangira ubumwe ndetse bikaba intangiriro yo kuzuza neza inshingano zabo za gisirikare.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya, avuga ko ibi byagarutsweho mu birori ngarukamwaka byo kumurika umuco w’ibihugu byabo, aho aba basirikare bagaragaje imbyino, amafunguro, imyambaro n’indi migenzo iranga ibihugu bakomokamo.
Bavuga ko “nta muco nta mutekano”, kuko umutekano urambye ushingira ku kumva no kubaha umuco w’abandi.
Major Pressious Mokgos, umusirikare ukomoka mu gihugu cya Botswana uri mu biga muri iri shuri, yavuze ko yishimiye cyane amahirwe yabonye yo guhagararira umuco w’igihugu cye mu Rwanda.
Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba narabashije kumurika umuco wacu hano mu Rwanda. Twabonye umwanya wo gusangira n’abandi basirikare baturutse mu bindi bihugu. Nishimiye cyane imbyino nyarwanda, uburyo bategura amafunguro n’uburyo abantu bakira abashyitsi. Byari byiza cyane, ndashimira abayobozi b’ishuri rikuru rya Gisirikare Nyakinama n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange.”
Lieutenant Colonel John Gakoza yavuze ko kwiga hamwe n’abasirikare baturutse mu bindi bihugu bifite akamaro kanini mu kubaka umubano n’ubufatanye.
Yagize ati:“Kuba twigana n’abanyamahanga bituma dusangira umuco kandi tukarushaho kumenyana. Nubwo hari itandukaniro rito, abanyafurika hafi ya bose dusangiye umuco uhuje. Kumenya umuco w’ibindi bihugu byoroshya cyane imirimo ya gisirikare, cyane cyane igihe turi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’ahandi.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen. Andrew Nyamvumba, yasabye aba basirikare kumva ko kumurika umuco ari kimwe mu ndangagaciro z’ingenzi zigize iri shuri,anashimira abitabiriye ibi birori, abumvisha ko abantu bose ari bamwe bakwiye kubana mu bumwe.
Yagize ati: “Kumurika umuco hano kuri iri shuri twabigize intego. Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndashimira mwebwe mwese mwitabiriye ibi birori. Ibi birori byateguwe n’abanyeshuri ubwabo. Nta tandukaniro riri hagati y’abantu batuye Isi; twese tugomba kuba bamwe.”
Ibi birori byo gusangira umuco bibaye ku nshuro ya 13, bikaba byaritabiriwe n’ibihugu 20 birimo 19 byo ku mugabane wa Afurika n’abaturutse mu gihugu cya Jordaniya, ndetse bikaba byitabiriwe n’abasirikare 109 biga muri ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Mu byo basangizanyije harimo imbyino kimwe n’indirimbo
Kayitesi Carine
