Amakuru

Rwanda- Koreya: Perezida Kagame yaganiriye n’Abayobozi ba kaminuza ya Yonsei

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, Prof. Dong-Sup Yoon na Dr. Won-Yong Lee, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n’itsinda bazanye aho bagiranye ibiganiro ku gushimangira imikoranire.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Imvaho Nshya, avuga ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko impande zombi zaganiriye ku gushimangira imikoranire mu bijyanye n’uburezi hagati ya Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda, binyuze mu guhererekanya ubumenyi, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi mu rwego rw’uburezi.

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo umaze imyaka irenga 60 ndetse ugaragaramo ubufatanye bukomeye mu nzego z’iterambere, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT) n’uburezi.

Muri Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu, aho yasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri uwo mwaka kandi Kaminuza ya Yonsei yahaye Perezida Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro, mu Ishami ry’Imiyoborere rusange na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).

Perezida Paul Kagame yashimiye iyo Kaminuza ya Yonsei, icyubahiro bamuhaye agaragaza ko yifuza gukomeza umubano n’iyo kaminuza.

U Rwanda rufite ambasade i Seoul ndetse na Koreya y’Epfo ifite ambasade i Kigali mu rwego rwo koroshya dipolomasi n’umubano w’ibihugu byombi usanzwe ukubiye mu nzego zitandukanye.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM