Amakuru

Rwanda: Abafite ibinyabiziga batarakoresha mutation bahawe ukwezi kumwe gusa

Mu kiganiro Ikigo cy;igohugu cy;Imisoro n” Amahoro ( RRA) na Polisi y’Igihugu byagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Mutarama 2026. Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batandukanye bafite ibinyabiziga bagomba gukora ihererekanya (mutation) bahawe ukwezi kumwe ko kuba babisabye ndetse babikorewe kandi ko nyuma y’icyo gihe bashobora kuzafatirwa ibihano birimo no gufatira ibinyabiziga byabo.

Ibyo bizakorwa binyuze mu bukangurambaga bwatangijwe ku itariki 26 Mutarama kugeza ku itariki 28 Gashyantare 2026. Buzakorwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu isanzwe ikurikirana umutekano wo mu muhanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com, avuga ko izo nzego zombi zigaragaza ko hari ikibazo cy’abantu benshi batunze ibinyabiziga byari iby’abandi bantu harimo ababiguze abihawe nk’impano cyangwa ababibizunguye ariko ntibajya gukora ihererekanya ngo bijye mu mazina yabo.

Ni mu gihe amateko ategenya ko mu gihe kitarenze iminsi umunani nyir’ikinyabiziga ahindutse, ihererekanya rigomba kuba ryakozwe.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yagaragaje ko hashyizwe ingufu mu uburyo icyo kigo cyari gisanzwe gifasha abantu gukora ihererekanya ku buryo muri uku kwezi abantu bose bazaba bafashijwe.

Muri Kigali nk’ahantu hari 70% by’ibinyabiziga biri mu gihugu, ahakorerwaga ihererekanya ry’ibinyabiziga hari i Masaka gusa ariko ubu hiyongeyeho i Gikondo, kuri Canal Olympia i Rebero ndetse n’i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.

Iminsi yo gukora na yo yarongewe kuko mbere abashakaga izo serivisi bazihabwaga ku wa Kabiri no ku wa Kane gusa ariko ubu biri gukorwa iminsi yose uretse ku Cyumweru ndetse abakozi babikoraga bakubwe inshuro 10.

Ahandi mu ntara naho bizajya bikorwa umunsi yose ukuyemo ku Cyumweru.

Uwitonze yavuze ko kugeza ubu hari abantu barenga ibihumbi 16 bamaze gusaba gukorerwa ‘mutation’ muri abo ibihumbi bitatu nta mbogamizi bafite bazahita bahabwa iyo serivisi mu gihe abandi ibihumbi 10 harimo ibibazo byo kubanza gukemura.

Yavuze ko nta kibazo na kimwe cyatuma uwatse iyo serivisi birangira atayihawe ku buryo nta rwitwazo rwatuma umuntu agera aho afatirwa ibihano.

Ati “Abo twasuzumye twasangaga bagiye bafite impamvu zihariye zituma ihererekanya ritinda ubu twamaze kubaha umurongo ku buryo abafite ibisa na byo tuzabafasha gutyo. Ikizaza cyihariye na cyo tuzagisuzuma. Nta nzitizi yakabaye yatuma umuntu ataza kwandukuza ikinyabiziga.”

Aho yasobanuye ko imbogamizi zirimo nko kuba umwe mu bashaka gukora ihererekanya avuga ko uwo baguze yamubuze, uwaguze n’umuntu akitaba Imana cyangwa akajya mu mahanga n’ibindi byose byahawe umurongo kuko RRA izajya ihabwa amakuru ikabyikurikiranira mu gihe runaka nyuma ikaguha iyo serivisi.

Kugeza ubu abashaka gukora ihererekanya babanza kubisaba mu buryo bw’ikoranabuhanga bagahabwa umunsi ndetse kuri moto hishyurwa 30.000 Frw mu gihe imodoka ari 60.000 Frw.

Ayo mafaranga yishyurwa hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi haba kuyafatanya cyangwa akishyurwa n’uruhande rumwe.

Ikindi ni uko ihererekanya ry’ikinyabiziga rikorwa habanje kurebwa niba nta kirarane cy’umusoro gifite kuko mu bihererekanywa ideni ritarimo.

Ibibazo biterwa no kudakora ihererekanya ry’ibinyabiziga ahanini biba mu muhanda kuko usanga ikinyabiziga kicyanditse mu mazina y’uwari nyiracyo mbere, ugitwara uyu munsi yajya akora amakosa ndetse n’amande aciwe bikabarwa kuri uwo wundi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga, yavuze ko kimwe mu bigora urwo rwego mu gukurikirana abanyuranyije n’amategeko y’umuhanda ari ugusanga utwaye ikinyabiziga atari we cyanditseho.

Ati “Ibinyabiziga tubifatira mu makosa noneho mu gukurikirana tugasanga harimo no kuba batarakoze ihererekanya. Usanga nka moto yafashwe umuntu wari uyitwaye ari uwa gatanu kandi nta hererekanya ryakozwe kuri abo bantu bose.”

“Icyo gihe kujya gukurikirana ngo tugere kuri uwo muntu wa mbere tumenye uwo turyoza amakosa biratugora. Usanga hari n’abatubwira ko bakira ubutumwa bubamenyesha amakosa bakoze mu muhanda cyangwa amande kandi ikinyabiziga barakigurishije ariko bataraheherekanyije.”

ACP Rutikanga yongeyeho ko nubwo gutwara ikinyabiziga kitahereranyijwe atari byo biteza impanuka, hari bamwe babyuririraho kuko bazi ko bitabanditseho noneho bakora impanuka bagahita biruka bikazagorana kubakurikirana.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM