Amakuru

Abayisilamu basabwe gukomeza ibikorwa byiza no kwirinda gusubira mu byaha nyuma ya Ramadhan

Abayisilamu bo mu Rwanda basoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan basabwa gukomeza ibikorwa byiza byaranze iki gihe no kwirinda gusubira mu byaha, kuko ari byo bizatuma inyigisho bungukiye muri uku kwezi zikomeza kubagira abantu beza mu mibereho ya buri munsi.

Ibi byagarutsweho ku wa 20 Werurwe 2026 mu isengesho ryo kwizihiza Eid al-Fitr ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, rihuriyemo imbaga y’Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, riyobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya.

Mufti Sindayigaya yashimangiye ko Ramadhan ari ishuri ryigisha gukora ibyiza, bityo ko kurangira kwayo bitavuze ko ibikorwa byiza bigomba guhagarara.

Yagize ati: “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza. Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza.”

Yongeyeho ko umunyabwenge ari uwigira ku masomo ya Ramadhan, akayakomeza no mu buzima busanzwe, aho gufasha abatishoboye, gusenga no kwirinda ibyaha bikomeza kuba inshingano ya buri munsi.

Ati: “Icyo dusabwa ni ukwirinda gusubira mu byaha. Umunyagihombo ni wa wundi wiyiriza ukwezi kose kwa Ramadhan ariko kwarangira agasubira mu byaha.”

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) na bwo bwagaragaje ko uku kwezi kwaranzwe n’ibikorwa byinshi by’urukundo n’ubufatanye, byafashije abatishoboye n’abandi bakeneye ubufasha mu bice bitandukanye by’igihugu.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sibomana Salimu, yavuze ko muri Ramadhan Abayisilamu bagaragaje umutima wo gufashanya, aho imiryango ibihumbi byinshi yahawe ibiribwa, hanakusanywa inkunga igera kuri miliyoni zirenga 38 Frw.

Yagize ati: “Abayisilamu bitabiriye ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gusangira, bigaragaza umutima w’urukundo n’ubufatanye.”

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza no mu yindi minsi, kuko ari byo bigira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’ubumwe n’ubufatanye.

Mufti Sindayigaya yanagarutse ku gaciro k’amahoro igihugu gifite, asaba Abayisilamu kuyashimira no kuyabungabunga, kuko ari yo shingiro ry’iterambere.

Ati: “Amahoro ni yo atuma ubukungu buboneka, kandi bugatuma buturyohera. Ni ahacu ho gushimira Imana.”

Yaboneyeho no kwibutsa Abayisilamu gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no kubana neza n’abandi bose, harimo n’abadahuza ukwemera, bagaragaza indangagaciro nziza z’idini ya Islam.

Ubuyobozi bwa RMC bwagaragaje ko uretse gufasha mu mibereho, hanakozwe ibikorwa byo guteza imbere uburezi, aho urubyiruko rwinshi rwafashijwe kwiga imyuga, amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse n’abafite ubumuga bagahabwa ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kwigira.

Ibi byose byagaragajwe nk’ibikorwa byubaka ejo hazaza heza, ariko bigasaba gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo birusheho kugirira akamaro benshi.

Mu gusoza, abayobozi b’Abayisilamu basabye abayoboke gukomeza kunga ubumwe no gushyira hamwe, bakirinda icyabatanya, kuko ubumwe ari bwo musingi w’iterambere rirambye.

Ubutumwa bwatanzwe ku munsi wa Eid al-Fitr bwagaragaje ko Ramadhan itari iherezo ry’ibikorwa byiza, ahubwo ari intangiriro yo kubaho ubuzima burangwa n’imyitwarire myiza, gufasha abandi no gukomeza kwegera Imana mu buzima bwa buri munsi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM