Mu Murenge wa Runda, igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye kuri Stade ya Ruyenzi, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye n’abaturage baje kwifatanya mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Hon. Depite Nyabyenda Damien, wari kumwe n’abandi badepite. Ku ruhande rw’Akarere, hari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, abayobozi bungirije, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwavuye i Ruyenzi rugana ku mugezi wa Nyabarongo, aho hashyizwe indabo mu rwego rwo kunamira Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside, bakajugunywa muri uwo mugezi.
Mu gikorwa nyir’izina, hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitanga umucyo ku byabaye no ku ngaruka byagize. Hatanzwe kandi ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, bagaragaje ubukana bw’ayo mateka n’akamaro ko gukomeza kwibuka.
Abayobozi batandukanye batanze ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Iki gikorwa cyasojwe no kunamira no kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside, hibutswa ko kwibuka ari inshingano ya buri wese mu kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubutabera.
Carine Kayitesi








