Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi buke, gahunda y’Imidugudu y’Icyitegererezo iri gushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gisagara ikomeje gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw’abaturage, guteza imbere imibereho myiza no kubafasha guhangana n’ibiza.
Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango utabara imbabare mu Rwanda ( Rwanda Red Cross) ku nkunga y’Umuryango utabara imbabare mu Buyapani ( Japanese Red Cross Society), isanzwe ikorera mu midugudu 10 yo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara.
Nk’uko bitangazwa na Gasana Callixte , Umuyobozi w’Umushinga Gisagara Village Project (GMVP), intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ugufasha abaturage batishoboye kubona ubuzima bwiza binyuze mu bikorwa bibateza imbere no kubongerera ubushobozi bwo kwihaza. Agira ati: “Intego ni uguteza imbere imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi buke kurusha abandi.”
Gasana Calixte akomeza avuga ko uburyo bw’Imidugudu y’Icyitegererezo bwagize uruhare rukomeye mu guhuza abaturage, ubuyobozi n’izindi nzego zitandukanye, bituma abaturage bagira ijambo mu bibakorerwa kandi bakabona ubufasha bakeneye.
Habineza Jean Paul, Umukozi w’Akarere w’Ungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, avuga ko ibikorwa by’Umuryango utabara imbabare bijyana na gahunda za Leta. Ati” Ni ibikorwa bigendera mu murongo w’igihugu cyacu, mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu. Ibikorwa remezo bazana n’amatungo bigirira umumaro abaturage bacu. Twaganiriye ku mishinga ibiri hari uri kurangira bakoze mu myaka itambutse ijyanye n’isuku n’isukura no kugeza ibikorwa remezo ku baturage muri rusange.
Twavuze no ku mushinga mushya bagiye gukora mu myaka iri imbere , tuhaneho ibitekerezo, ujyanye n’isuku n’isukuru mu bigo by’amashuri, twigisha umuco mwiza w’isuku n’isukura abana bazawukurane, umuryango w’uyu munsi utandukane no wo 2050. “Habineza Jean Paul, avuga ku ishusho y’Umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Akomeza agira ati” Ishusho ya Red Cross muri rusange ni nziza , uhereye mu myaka ishize twagiye tukorana mu mishanga itandukanye” Avuga ko bakomeze kwigira hamwe uko bazakomeza gukorana no mu gihe kiri imbere.
Abaturage bavuga ko iyi gahunda yabafashije gusobanukirwa neza n’ingaruka z’ibiza bishobora kubageraho ndetse n’uburyo bwo kubyirinda no kubicunga igihe bibaye. Bahamya kandi ko amahugurwa n’ubukangurambaga bikorwa muri iyi midugudu byabafashije kugira ubumenyi ku isuku, imirire myiza n’ubuzima rusange.
Muri uyu mushinga kandi hashyizwe imbaraga mu gushyigikira ibikorwa bibyara inyungu no gushyiraho amakoperative, ibintu abaturage bavuga ko byabafashije kwiteza imbere no gukomeza ubumwe n’ubufatanye.
Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyibanze ku kongerera abaturage ubushobozi mu bukungu no guteza imbere ibikorwa remezo birimo kugeza amazi meza, amashanyarazi, serivisi z’ubuvuzi n’uburezi ku miryango itishoboye.
Abakorerabushake b’Umuryango utabara imbabare bahuguwe ku gukumira no gucunga ibiza, ndetse hashyirwaho uburyo bwo gutabara byihuse mu gihe habaye ibiza cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima byihutirwa.
Umushinga wa Gisagara “Model Village Project” (GMVP) uteganyijwe kugirira akamaro abaturage barenga ibihumbi bitanu , ukazatwara amafaranga arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Kayitesi Carine


