Uncategorized

Kigali: Abanyeshuri ba G S Camp Kigali TSS mu myiteguro y’ikizamini cya Leta

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo hakorwe ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, abanyeshuri bari kwitegura ikizamini biga muri GS Camp Kigali TSS (Groupe Scolaire) mu mwaka wa 6 abanza,icyiciro rusange barashishikariza bagenzi babo gushyira imbaraga mu myigire yabo.

Mucyo Prince, umunyeshuri wiga mwaka wa gatandatu, avuga ko yiteguye neza ikizamini. Agira ati”Dukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu myigire yacu. Twizeye gutsinda turi kwiga cyane. Dufite amahirwe menshi yo kwiga no gutsinda.”

Ishimwe Ange Ornella, nawe wiga mu wa gatandatu abanza, yungamo agira ati’’ Twiteguye neza, igihe mwarimu adahari turafashanya, aho umwe atumva neza tukamusubiriramo”

Keza Kenia, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nawe avuga ko yiteguye neza ikizamini cya Leta. Ati’’Iyo twiga dukurikira neza ibyo mwarimu asobanura. Igihe adahari yagiye nko mu nama durafashanya. Ibyo tutumvise neza tukajya muri isomero gufata ibitabo kugirango tumenye gusoma neza.”

Rutagengwa Swabuli, wiga mu mwaka wa gatandutu w’amashuri yisumbuye nawe niko abibona. Ati” Gutsinda ikizamini niyo ntego yanjye ya mbere kurusha izindi.”

Umuhire Nisha, wiga mu gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi, avuga ko yiteguye neza nk’umukandida witeguye gukora ikizamini cya Leta afite intego yo gutsinda. Ati”Ndashyiramo imbaraga cyane. Imbaraga ni nyinshi ariko izo dufite sizo kurwana ahubwo nizo kwiga. Harimo ibitambo byinshi, twe icyo dutanga nicyo kuzinduka cyane hakiri amafu kuko aribwo tuba dufite intege zo gukora cyane Umubyizi ni uwa kare.”

Abanyeshuri bashishikariza bagenzi babo kwiga neza bagatsinda, bagakomeza amashuri aho kwishora mu ngeso mbi nk’izo kunywa ibiyobwabwenge. Bagakoresha neza igihe cyabo.

Abarimu batangaza ko bategura neza abanyeshuri babo

Rukundo Eric, wigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Ati” Dushingiye aho gahunda igize, turategura abanyeshuri ku rwego rwo hejuru, tubamenyereza uko hazubizwa ibibazo.”

Nzabarushimana Claude nawe niko abibona yongeraho ko bashishikariza abanyeshuri kwigirira icyizere kuko gutinya ari inzira yo gutsindwa.

amasomo, avuga ko abanyeshuri bafashwa gusubiramo amasomo hifashishijwe gahunda igezweho, no gusubirishwamo ibizamini byagiye bikorwa mu myaka yashize.

Ati” Mu rwego rwo gusoza igihembwa gatatu no kwitegura ibizamini bya Leta cyane cyane ku bakandida dufite bazakora aribo, amashuri abanza mu wa gatandatu icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu. Abanyeshuri tubategura mu buryo bugiye butandukanye bitewe n’icyiciro. Ibi bibafasha kwitegura neza kugirango mu kizamini cya Leta bazahaharare neza”

Ishuri rya GS Gamp Kigali TSS, gishishikariza ababyeyi gukurikirana abana igihe bari mu rugo babafasha kubyo baba bavanye kw’ishuri kuko ari kimwe mu intambwe y’ireme ry’uburezi. Ababyeyi n’abarimu bagomba bose kuba hafi y’abana.

Biteganijwe ko ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri 2025-2026 kizaba guhera ku itariki ya 7 Nyakanga 2026 kugeza ku itariki ya 9 ku banyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, guhera kuya 15 Nyakanga kugeza kuya 24 Nyakanga ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye.

GS Camp Kigali TSS, irererwamo abanyeshuri , abakobwa n’abahungu. Giherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Umujyi wa Kigali.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM