Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba abahanzi b’indirimbo zifashishwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zikigaragaramo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuzisubiramo bakayasimbuza amagambo agezweho.

Bizimana J. Damascene na Hon. Makuza Bernard ku i Rebero mu muhango wa gusoza icyunamo ku nshuro ya 22
Inyinshi muri izo ndirimbo zahanzwe kera mu gihe abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza na zimwe mu mvugo zipfobya cyangwa zigoreka inyito ya Jenoside.
Dr. Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG yamenyesheje ko amatangazo agaragaza imvugo n’amagambo byakoreshwaga mu gihe gishize ku nyito ya Jenoside zifatwa nk’iziyipfobya yatanzwe ahantu hatandukanye.
Yavuze ko nta muntu uzavuga ko ayo magambo cyangwa imvugo zipfobya jenoside atayazi cyangwa atayamenye kuko ayo matangazo azagezwa henshi kandi hanyuranye.
Dr.Bizimana yatanze urugero rw’amagambo yagaragaraga mu ndirimo zimwe nk’itsembabwoko cyangwa itsembatsemba. Aha yavuze ko zimwe muri izo ndirimbo n’ubwo zatangaga ubutumwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ayo magambo atakijyanye n’igihe bityo agomba gusimbuzwa agezweho.
Umwezi.net