Leta y’u Rwanda yiyemeje korohereza abafite ubumuga kubona serivise, kugira ngo nabo bafashwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, ibyo bikama biri muri politiki ya Leta yo gukura abafite ubumuga mu bwigunge muri sosiyete nyarwanda, nabo bakagira uruhare mw’iterambere ry’igihugu cyabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alivera yavuze ko Leta igiye korohereza abafite ubumuga muri serivisi zose. Ibyo yabitangaje mu nama yahuje abahagarariye abafite ubumuga n’ibigo bifite aho bihuriye n’ibikorwaremezo, yabaye kuri uyu wa kane, taliki ya 1/12/2016.
Yagize ati “Nyuma yo gukura mu muhanda abafite ubumuga basabirizaga, u Rwanda rwiyemeje gukemura ikibazo cyo guha akazi abafite ubumuga no kubafasha mu zindi serivise bakenera mu buzima busazwe.
Bahoze Jean Floribert, umwe mu bafite ubumuga bari bitabiriye iyi nama, akaba n’umuyobozi wa koperative ya RECOPDO ihuriyemo n’abafite ubumuga, yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashije abafite ubumuga kumva ko nabo bafite agaciro.
Ati’’ Ubu na Leta yaradufashije ari ugutwara imodoka turatwara, turiga za kaminuza kimwe n’abandi n’abatagize amahirwe yo kujya mu ishuri barahuguwe mu myuga, babasha kwihangira imirimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko bagiye kongerera ubumenyi abafite ubumuga kugira bagire ubumenyi nk’abandi, hakazibandwa mu kubigisha imyuga kugirango kuko icyiciro kinini aricy’abatarabashije kugera mu ishuri, icyaborohera ari ukwiga imyuga.
Carine Kayitesi
umwezi.net


