Amakuru

RITCO yahoze ari ONATRACOM yatumije imodoka 30 zorohereza abafite ubumuga

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mutabazi Peterson, avuga ko mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga kubona serivise zitandukanye, hatangiye gushyirwa ingufu no gutumiza imodoka zifite uburyo bworohereza abafite ubumuga kuzigendamo byoroshye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mutabazi Peterson

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mutabazi Peterson

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye abafite ubumuga n’ibigo bifite aho bihuriye n’ibikorwaremezo, mu nama yabaye kuri uyu kabiri taliki ya 30/11/2016, hagamijwe kungurana ibitekerezo no kureba uburyo abafite ubumuga bakoroherezwa gukoresha ibikorwaremezo.

Mu byaganiriweho muri iyo nama, hari ikibazo cy’imodoka usanga zidafite uburyo bworohereza abafite ubumuga kuzigendamo, ku buryo usanga bibabangamiye.

Imodoka nshya 50 zatumijwe na RITCO (yahoze ari ONATRACOM), 30 muri zo zizaba zifite aho abafite ubumuga bazagendera. Ayo mabwiriza arareba n’abandi bari kugura imodoka zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ndetse n’abigisha ibinyabiziga.

Ku kibazo cy’inzu zubatswe kera nta nzira z’abamugaye zifite, byagaragaye ko inzira zindi zongerwaho nyuma byitwa kuborohereza, hari aho usanga babikora bya nyirarureshwa, bityo bakavuga ko bikwiye guhinduka.

Yagize ati “Hashyizweho itsinda ryo kugenzura niba inzu zubakwa ziba zujuje ibisabwa”.

Abitabiriye inama

Abitabiriye inama

Abitabiriye amahugurwa

Bukebuke Aimable, Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamakuru batanga ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga wari witabiriye ibyo biganiro, yavuze ko ari ingenzi kuko harebwa imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo bikanafatirwa ingamba mu ruhame.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko inyubako zose zubakwa zikwiye gushyirwamo ahagenewe abafite ubumuga.

Umwezi.net   Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM