Ikigo RSSB kitabiriye inama y’umuryango uhuje ibigo by’imari n’imigabane muri Afurika (ASEA)
Umuryango uhuje Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika (African Securities Exchanges Association (ASEA), ni ku nshuro ya 20 wongeye guteranira mu Rwanda mu gihe cy’iminsi muri Hotel Serena, mu nama nyungurabitekerezo mu kunoza imikorere igendanye n’umurimo biyemeje.
RSSB nayo nk’umwe mu bakora ako kazi, ikaba yaritabiriye iyo nama ndetse imurika ibikorwa igeza ku bakiriya bayo, birimo guteganyiriza abageze mu zabukuru, ubwishingizi bw’indwara n’impanuka ku kazi no kubaka amazu y’amacumbi hirya no hino mu gihugu azakemura ikibazo cy’abakeneye gutura heza, kandi neza badahenzwe.
Inama yari ihuje inzobere zirenga 300 n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bya Afurika no ku yindi migabane y’isi.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ishoramari muri RSSB Sebabi-Bosco
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atangiza inama yagaragaje ko kwitabira isoko ry’Imari n’Imigabane bikwiye gutuma habaho guhanga imirimo mishya ubushomeri bukagabanuka.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ishoramari muri RSSB Sebabi Bosco aganira n’itangazamakuru
Murekezi ati” Ntidukwiye kwibagirwa ko intego nyamukuru twese dusangiye ari ugufasha ubukungu bw’ibihugu byacu kuzamuka bukabasha kurenga imbogamizi zihari. Intego twese duhuriyeho ni ugukora ibishoboka ba rwiyemezamirimo bacu bakagera ku bukire bakeneye kugira ngo babashe kwiteza imbere no guhanga imirimo.”
Murekezi yakomeje avuga ko iyi nama yishimiwe kuko ikigamijwe muri yo ari ukugira ngo hatezwe imbere isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda no muri Afurika kandi aho niho dushora imari tukizera ko hazavamo inyungu igaragara.
Yakomeje ijambo rye avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko imishinga inyuze mu isoko ry’Imari n’imigabane iba yizwe neza bityo inyungu nayo ikaza neza.
Abakozi ba RSSB bari babukereye mu kumurika ibikorwa byayo muri stand ya Hoteli Serena
Bosco Sebabi Umuyobozi Wungirije muri RSSB, aganira n’itangazamakuru, yatangaje ko Ikigo ahagarariye kinjiye mu ruhando hamwe n’ibindi bigo mu gushora imali binyuze mu isoko ry’imali n’imigabane, akomeza avuga ko buri gihe iyo ukeneye amafaranga singombwa kwirukira muri Banki, yanavuze ko hari ubundi buryo bwo kubona amafaranga unyuze ku isoko ry’imari n’imigabane (Capital market).
Inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri muri Hoteli Serena
Ku byerekeye inyungu ku abanyamuryango ba RSSB bazakura muri iki gikorwa cy’isoko ry’imali n’imigabane, Sebabi yavuze ko iyo RSSB yungutse n’umunyamuryango wayo abyungukiramo, igihe azaba ageze mu zabukuru cyangwa agize indwara itunguranye imubuza kubona umushahara we, yakomeje avuga ko kubera ibyo bikorwa by’ishoramari, RSSB ihorana ubushobozi buhagije ku buryo buri munyamuryango ahorana umutekano ko atazabura ibyo itegeko rimwemerera igihe abikeneye bityo akazagira amasaziro meza.
Umwezi.net
U. Alphonse




