Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’abibubmbye ryita ku Iterambere ry’abaturage (UNDP), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yateguye amahugurwa agenewe ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda , aho abanyamakuru bakangurirwa gukoresha imibare mu nkuru bakora kugirango zirusheho kuba kinyamwuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC)Mbungiramihigo Peacemaker, avuga ko aya mahugurwa azafasha cyane abanyamakuru kuko hari bamwe bataraga inkuru ariko ntibite ku mibare.
Mbungiramihigo Peacemaker ES MHC
Agira ati, “Inkuru zitangarizwa abanyarwanda haba mu bijyanye n’iterambere, ubuzima, uburezi, ubukungu, ubuhinzi, ubucuruzi, ubukerarugendo, imikino n’ibindi ,zigomba kugendera ku bipimo by’Imibare kugira ngo abanyarwanda bamenye aho ikintu cyavuye ndetse n’urwego kigezeho.”
Akomeza avuga ko bitavuze ko ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutara inkuru butari buhari ahubwo bwari bukenewe kongerwamo ubumenyi mu bijyanye no gukoresha ibipimo by’imibare ahubwo ko abenshi baba barize itangazamakuru muri za kaminuza ariko bataragize amahirwe yo kwiga ibijyanye no gukoresha ibipimo by’Imibare mu nkuru
Bamwe mu banyamakuru bavuga ko hari imbogamizi kuri bimwe mu binyamakuru bakorera kuko usanga bidafite ubushobozi bwo gufasha umunyamakuru gukora inkuru yifuza irimo icukumbura mu bijyanye n’imibare.
Nyuma y’aya mahugurwa, abanyamakuru bayakurikiye, bagiye mu turere dutandukanye aho babonanye na bamwe mu bayobozi batwo, bagirana ibiganiro ku bikorwa batandukanye by’iterambere ry’uturere , baganira n’abaturage ku bibazo bafite bijyanye n’iterambere ryabo, ibyavuyemo bigakorwamo amakuru ashingiye ku mibare kuko igihugu ariyo gishingiraho mu gukora igenamigambi.
Uretse kubaka ubunyamwuga bw’umunyamakuru, gukoresha ibipimo by’Imibare mu gutara no gutangaza izi nkuru binafasha abasomyi kumenya mu buryo bworoshye kandi bwihuse icyo inkuru ishaka kuvuga.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

